Akaliza yatangiye kumvikana mu birego by’ubwambuzi n’uburiganya muri Nyakanga 2024 nyuma y’uko umugabo we, Davis Sezisoni Manzi atawe muri yombi.
Uyu mugabo uyobora Ikigo “gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet” cya Billion Traders FX, yafunzwe akekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyoni 10$. Ibi birego byari bishingiye ku bantu bagiye bashora amafaranga yabo muri iki kigo bijejwe kubona inyungu ariko bikarangira badahawe amafaranga yabo.
Umugore we, Sophie Akaliza, yakekwagaho uruhare muri ibi byaha, gusa we yakurikiranywe adafunzwe.
Muri Werurwe 2025 nibwo umushoramari witwa Rutayisire Muyango yareze Sophie Akaliza amushinja kumuha ‘cheque’ itazigamiye ya miliyoni 135.2 Frw.
Rutayisire yavuze ko iyi ‘cheque’ yayihawe na Akaliza mu 2023, iri mu mazina ya Billion Traders FX.
Mu iburanisha, Muyango yavuze ko uyu mwenda yaherewe ‘cheque’ itazigamiye ukomoka kuri miliyoni 100Frw yashoye kuri ‘Billion Traders FX’, yizezwa inyungu ku buryo yagombaga gusubizwa miliyoni 135.2 Frw.
Yakomeje avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ashora andi mafaranga muri iki kigo. Yavuze ko hari igihe yatanze 200.000$, arongera atanga 80.000$, nyuma atanga 50.000$, yakurikiwe n’andi 50.000$.
Rutayisire iyo ateranyije umwenda aberewemo na ‘Billion Traders FX’, avuga ko urenga miliyoni 900 Frw.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 25 Mata 2025, Akaliza yemeye koko ko yahaye Rutayisire ‘cheque’ itazigamiye, ariko avuga ko ntaho yari ihuriye n’ikigo cy’umugabo we.
Yavuze ko Rutayisire yamugurije miliyoni 100 Frw mu Ugushyingo 2023, aho yagombaga kumwungukira 35% buri kwezi. Bivuze ko mu kwezi gukurikiyeho yagombaga kumwishyura miliyoni 135.2 Frw. Iki gihe ngo yahise amusinyira iyi ‘cheque’ nk’ingwate.
Akaliza yavuze ko nyuma yo kubona ko atari kubasha kwishyura ndetse umwenda we umaze kugera kuri miliyoni 500 Frw kubera inyungu, yagize impungenge yishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Uyu mugore avuga ko miliyoni 900 Frw Rutayisire yishyuza ntaho zihuriye n’ishoramari yaba yarakoze muri ‘Billion Traders FX’, ko ahubwo zishingiye ku nyungu y’uyu mwenda yahawe.
Ni ibintu uyu mugabo we atera utwatsi, ko nta buryo umwenda wa miliyoni 100Frw, ushobora kubyara miliyoni 900Frw, nubwo waba ufite inyungu ya 35%.
Nyuma yo kumva impande zombi, ku wa 29 Mata 2025, Urukiko rwahamije Akaliza icyaha cyo gutanga ‘cheque’ itazigamiye, rumuhanisha igifungo cy’amezi atanu asubitse no kwishyura miliyoni 135$ ziri kuri ‘cheque’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!