00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburwayi bwa Kabuga Félicien bukomeje kuba ihurizo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Gashyantare 2023 saa 11:24
Yasuwe :

Imyaka igiye kuba itatu Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi atawe muri yombi. Icyakora, kugeza ubu benshi baracyibaza byinshi ku rubanza rw’uyu mukambwe rukomeje kuba agatereranzamba, ahanini bitewe n’impamvu zishingiye ku buzima bwe bukomeje kumera nabi.

Muri Gicurasi mu 2021, Abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke z’umubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.

Muri Kamena mu 2022 Urwego rwasigaranye Imirimo y’Inkiko Mpanabyaha zirimo Urwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), rwateye utwatsi ubu busabe, ahubwo rwanzura ko atangira kuburanishwa afungiwe mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha.

Mu Ukwakira 2022, abacamanza ba IRMCT batangiye kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga.

Icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubwo hatangwaga imyanzuro mu magambo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, Kabuga atagaragaye mu Rukiko ndetse yanga no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga yashyiriweho aho afungiwe, ngo abashe gukurikirana urubanza rwe.

Umucamanza yavuze ko ubwo Kabuga yanze gukoresha uburenganzira ahabwa n’amategeko bitabuza urubanza gukomeza. Rwakomeje humvwa abatangabuhamya kugeza ku wa 22 Ukuboza 2022, ubwo inzego z’ubutabera zajyaga mu biruhuko.

Uburwayi bwe bukomeje gutambamira ubutabera

Ubwo abacamanza bajyaga mu kiruhuko, bavuze ko imirimo y’urubanza rwa Kabuga izakomeza ku wa 17 Mutarama mu 2023.

Ku wa 12 Mutarama mu 2023, urukiko rwaje kwakira Raporo y’abaganga ba gereza y’Umuryango w’Abibumbye Kabuga afungiwemo, ivuga ko ubuzima bwe butifashe neza cyane ko hari indwara zagiye zuririra ku zo yari asanganywe.

Nyuma yo kumva ibyo byose, Urukiko rwanzuye ko urubanza rwe rugomba gukomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare mu 2023.

Kugeza ubu inzobere mu buvuzi zahawe inshingano zo gukurikirana Kabuga zigaraza ko afite ibibazo by’ubuzima bitandukanye.

Mu gihe haburaga iminsi mike ngo iri buranisha rikomeze, uruhande rw’abunganira Kabuga rwamaze kwandikira urukiko rurumenyesha ko hashingiwe ku buzima bw’uyu mugabo bukomeje kugana habi, iburanisha ryakongerwa kwimurwa.

Amakuru y’ibanze atangwa n’abaganga ba gereza Kabuga afungiyemo agaragaza ko ubuzima bw’uyu mugabo bugenda burushaho kumera nabi aho koroherwa. Ibi aba baganga babishingira ku isuzuma bamukoreye ku wa 2 Gashyantare mu 2022.

Biteganyijwe ko raporo ikubiyemo uko ubuzima bwa Kabuga bugahaze izagezwa ku bacamanza ku wa 8 Gashyantare mu 2023, ariko hagati aho urubanza rukomeje gusubikwa kugeza ku wa 14 Gashyantare muri uyu mwaka.

Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha, na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

Byagaragaye kandi ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ikintu mu kanya gato, ntashobore gushyira ibintu ku murongo, mu mvugo ze akagenda abivangavanga.

Afite kandi ikibazo uburwayi bw’impyiko (renal failure) no guta ubwenge bw’akanya gato kubera ko amaraso atagera neza mu gice kimwe cy’ubwonko, bizwi nka "trans-ischemic attack".

Hejuru y’ubwo burwayi bwose, kugeza uyu munsi bivugwa ko Kabuga yaje kugira n’ubundi bw’umusonga, gusa byaje kurangira IRMCT yemeje ko nubwo Kabuga arwaye bitamubuza kuburanishwa no gukurikirana urubanza rwe cyane ko afite abamwunganira.

Mu iburanisha riheruka mu Ukuboza 2022, humviswe abatangabuhamya babiri barimo n’umugore uvuga ko yahoze ari umuturanyi wa Kabuga ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Ubuhamya aba bantu uko ari babiri batanze, bwagarutse cyane ku bikorwa by’interahamwe za Kimironko ziswe iza Kabuga.

Muri Nzeri mu 2022 nibwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Bigendanye n’imyaka y’izabukuru Kabuga agezemo n’ubuzima bukomeje kutamworohera, haribazwa niba koko igihe kizagera akaryozwa ibyo yakozwe ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagahabwa ubutabera bamaze igihe kinini bategereje.

Ubuzima budahagaze neza bwa Kabuga bukomeje gutinza iburanishwa rye ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .