Ibyaha bya ruswa biri mu bidasaza bihanwa mu Rwanda, gusa inzego ziyirwanya zivuga ko gutahura ibi byaha bitoroshye nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye zigamije kubafata.
Urwego rw’Ubutabera bw’u Rwanda kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025 rwatangiye icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, rushyira imbaraga mu guhashya abakomisiyoneri ba ruswa babeshya abaturage ko kugira ngo batsinde imanza bisaba ruswa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko mu myaka itanu ishize hashyizweho ingamba zo kurandura ruswa mu nkiko zirimo gukoresha ikoranabuhanga, kudahana uwatanze amakuru kuri ruswa n’ibindi.
Yagaragaje ko mu myaka itanu ishize abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko 14 bahanwe n’inama nkuru y’ubucamanza kubera ibyaha bya ruswa.
Ati “Urwego rw’ubucamanza ruzakomeza gukorana n’abaturage kugira ngo ruswa iri mu nkiko icike. Turamenyesha Abanyarwanda ko ubutabera butagurwa, turabasaba kwima amatwi abababeshya ko bazatsinda imanza ari uko batanze ruswa n’ababeshya ko batsinzwe kubera ko batayitanze. Turasaba Abanyarwanda kujya bamenyesha urwego rw’abacamanza n’izindi nzego zikorana n’ubucamanza abigize abakomisiyoneri ba ruswa babikurikiranweho kandi abo dufashe babihanirwe.”
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rtd) Janot Ruhunga yatangaje ko mu gihe cyo gukumira ibyaha bya ruswa bahera imbere muri bo ari na byo byatumye abakozi 56 bakorera urwego ayoboye birukanwa mu kazi kubera ibyaha bya ruswa, bamwe baranabifungirwa.
Ati “Bamwe bagiye mu nkiko kubera ko ibimenyetso byari bihari ariko n’ugaragayeho imyitwarire iganisha kuri ruswa, igaragaza ko yitwaye mu buryo butari ubwa kinyamwuga butwereka ko iganisha kuri ruswa na we arahanwa.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda irwanya ruswa n’akarengane, Marie Immaculée Ingabire, yatangaje ko abantu benshi batinya inzego z’ubutabera kuko zihana umunyacyaha, bityo akaba atakwijyana gutanga ruswa, ariko iyo bigiyemo abakomisiyoneri bajya hagati y’abaturage n’abakora mu nzego z’ubutabera batinyura abaturage bagatanga ruswa.
Ati “Abaturage muri rusange ubwabo batinya ubucamanza kuko kuri bo ishusho yabo ni umucamanza ni ugufunga, ni nka RIB, umuntu yigeze kubazwa impamvu atitaba kugeza bagiye kumufata kuko yanze kwitaba avuga ko kwitaba RIB ari nko kwitaba Imana. Abaturage mu by’ukuri bo barabatinya, ababatinyura ni bariya bakomisiyoneri. Ni abantu bo kwamagana cyane.”
RIB isobanura ko abakomisiyoneri barimo abashobora kuba bakorana n’abacamanza bake barya ruswa ariko hakaba n’abandi babeshya abaturage ko babagira muri dosiye zabo bakanajya gusuhuza abacamanza ngo berekane ko baziranye nyamara babeshya abaturage.
Imibare igaragaza ko amadosiye yakurikiranwe mu myaka itanu ishize yari 4437 agendanye na ruswa, yari arimo abantu barenga 9000.
Urwego rw’Ubushinjacyaha rugaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize hahanwe abantu batatu barukorera kubera ibyaha bya ruswa, mu gihe abandi batatu bakiri gukurikiranwa mu nkiko.
Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024 byagaragaje ko Urwego rw’Abikorera rwagaragayemo ruswa ku kigero cya 13%, muri REG yagaragaye ku kigero cya 7,80%, muri WASAC iri ku kigero cya 7,20%, mu nzego z’ibanze yahagaragaye ku kigero cya 6,40%, mu gihe mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.


Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!