Kuri uyu wa 10 Kamena 2024 Urukiko rwakatiye Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’iby’intambara.
Ibyaha Nkunduwimye yaburanaga ni ibyakorewe mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu nzu z’ubucuruzi za AMGAR ahitwaga mu Gakinjiro, Cyahafi muri Segiteri Gitega. Aho yari ahafite igaraje.
Mu kiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal yagaragaje ko Ibuka yishimiye kuba Bomboko yahawe igihano ndetse by’umwihariko akaba yarahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Ati “Ukurikije icyo gihano bamuhaye kuri twebwe birashimishije. Ikintu cya mbere kiba gishimishije kuri twe ni ukuba urukiko rwamuhamije ibyaha kuko bariya ni abantu baba baragize uruhare rukomeye muri Jenoside.”
Yagagaragaje ko nubwo igihano yahawe cy’imyaka 25 kitagereranwa n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bashima imbaraga ibihugu bikomeje gushyira mu gukurikirana abakekwaho uruhare babyihishemo.
Ati “Nta gihano wakavuze ngo gihagije ku muntu warimbuye cyangwa wagambiriye kurimbura abantu ariko ubutabera buba bwatanzwe. Dushima imbaraga ibihugu biba byashyizemo, intambwe byagiye bitera kuko mbere hagendaga hagaragara ubushake buke bwa Politiki bwo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside."
Ahishakiye yagaragaje ko kuri ubu ubona ko hari ubushake bwa Politiki bwo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bihishe muri ibyo bihugu.
Ibyo bishimangirwa n’uko usanga ibi bihugu byohereza abashinjacyaha babyo gukora iperereza mu Rwanda ku bantu bakekwaho uruhare muri jenoside baba babyihishemo, kubakurikirana mu nkiko ndetse no korohereza abatangabuhamya.
Yakomeje agaragaza ko ariko ibindi bihugu bikwiye gushyiraho uburyo bwo kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo nyuma y’imyaka 30 abarokotse bari bakwiye kuba bahabwa ubutabera.
Ati “Dusaba y’uko nyuma y’imyaka 30 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baracyafite inyota y’ubutabera, hari abayigizemo uruhare benshi bari muri biriya bihugu, imanza zabo zikwiye kwihutishwa.
Yongeyeho ati “Umuntu utegereje ubutabera mu myaka 30 hari ubwo nyuma y’igihe runaka ava mu buzima akaba yakitaba imana, usanga agiye Isi umusigaraniye umwenda. Ni ngombwa ko abo bantu bafatwa, bakaburanishwa kandi imanza zabo zikihuta.”
Yagaragaje ko iyo ubutabera butanzwe bitagirira inyungu uwarokotse gusa kuko bifasha no kuba abagize uruhare muri yo bahanwa kandi bagahamwa n’ibyaha aho kubaho ubuzime bw’icyaha kubera ugikekwaho na we yitabye Imana.
Urukiko rwa Rubanda rwari rumaze amezi abiri ruburanisha urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel kuko rwatangiye ku wa 8 Mata 2024.
Rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by’intambara ndetse no gusambanya abagore ku gahato.
Abatanze ubuhamya babwiye urukiko ko Nkunduwimye yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Gakinjiro, afatanyije n’abari abayobozi bakuru b’Interahamwe barimo Robert Kajuga wari Perezida w’uyu mutwe na Visi Perezida wawo, Rutaganda George.
Hatanzwe ubuhamya bw’abagera kuri 90 barimo abatangabuhamya biboneye ibyabaye, abazi imyitwarire ya Nkunduwimye, inzobere mu mateka n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe
Nkunduwimye yaburanye ahakana ibyaha akavuga ko nta ruhare yigeze agira mu bwicanyi bwakorewe muri Kigali cyangwa ngo agire uwo asambanya ku gahato, ahubwo ngo hari abo yafashije guhungira muri Hôtel des Milles Collines.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!