00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutabera buratanzwe- Minisitiri Dr. Bizimana avuga ku gihano cyahawe Biguma

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 December 2024 saa 08:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa rwatanze ubutabera, ruhanisha Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma igifungo cya burundu.

Ku wa 17 Ukuboza 2024, ni bwo urwo rukiko rwashimangiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe yari yarakatiwe muri Kamena 2023, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Biguma yari yajuririye icyemezo cy’urukiko, asaba ko yagirwa umwere, agakurirwaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe.

Urukiko rukimara gushimangira igihano cy’igifungo cya burundu, Minisitiri Dr. Bizimana yatangaje ko ubutabera bwatanzwe.

Yagize ati “Ubutabera buratanzwe mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Rubanda i Paris. Adjudant Filipo Hategekimana wihimbye Biguma ahamijwe ku buryo ndakuka kuba ruharwa muri Jenoside i Nyanza no mu nkengero zayo. Ahawe gufungwa ubuzima bwe bwose. Abo yiciye mubonye ubutabera. Nimugire ubudaheranwa.”

Hategekimana alias Biguma yabaye umujandarume i Nyanza kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zari zarashyizwe i Nyanza.

Kuva mu rubanza rwa mbere, Hategekimana yashinjwe uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, amushinja kugerageza guhungishiriza Abatutsi mu Burundi, banyuze ku ruzi rw’Akanyaru.

Urubanza rwe mu Bujurire rwatangiye mu Ugushyingo 2024 rukaba rwapfundikiwe ku wa 17 Ukuboza 2024.

Hategekimana w’imyaka 67 y’amavuko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005, atabwa muri yombi ubwo yari muri Cameroun mu 2018, yoherezwa i Paris. Icyemezo cyo kumuburanisha cyafashwe muri Nzeri 2021.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ku gihano cyahawe Biguma, yemeza ko ubutabera bwatanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .