Ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2025, ku Rukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, hakomeje urubanza ruregwamo Munyenyezi Béatrice wari warakatiwe burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Yahise ajuririra icyo cyemezo kuko atemeranya n’imikirize y’urubanza akavuga ko yari akwiye kugirwa umwere, ngo ibyo ashinjwa ari bikomoka ku isano y’abo mu mu muryango we bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Nyuma y’aho ku wa 25 Gashyantare 2025, Ubushinjacyaha busobanuye ishingiro ry’icyaha cyo kwica Munyenyezi yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ku wa 26 Gashyantare, bwakomeje buvuga ko igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye cyari gikwiye kuko yakoze ibyaha bitandukanye birimo n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko umutangabuhamya watanze ubuhamya mu 2012, yavuze ko yagiye kwaka ibyangombwa Munyenyezi ngo yemeze ko ari umuhutu abashe guhunga kuko we yari mu bwoko bw’Abatutsi bwahigwaga.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubwo yahuraga na Munyenyezi afite ubuhiri anambaye ishati ya gisirikare yahise amujyana kuri hoteli Ihuriro.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bageraga kuri bariyeri yari haruguru y’iyo hoteli, ngo yahasanze nyirabukwe wa Munyenyezi, Nyiramasuhuko Pauline ndetse n’umuhungu we, Ntahobari Arsène Shalom, akaba n’umugabo wa Munyenyezi.
Uwo mutangabuhamya ngo yabonye kuri iyo bariyeri bahazanwa abakobwa maze babwira Munyenyezi Béatrice ngo ‘Nawe twigana muri Kaminuza ugiye kutwica?!’
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko uwo mutangabuhamya yabonye ko abo bakobwa Munyenyezi atabishe, ahubwo yahise abohereza muri kave ya Hoteli Ihuriro, maze ngo hashize akanya gato yumva bari gutaka.
Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha niba kuba umutangabuhamya yarabumvise batakira aho bari boherejwe bivuze ko basambanywaga, buvuga ko kuri iki cyaha ntacyo urukiko rwaburanishije bwa mbere Munyenyezi rwabivuzeho, bityo ko buzakomeza kubishakira ibindi bihamya.
Munyenyezi Béatrice ni umukazana wa Nyiramasuhuko Pauline wabaye Minisitiri w’Umuryango muri Guverinoma yari yiyise iy’Abatabazi, akaba n’umugore wa Ntahobari Arsène Shalom bombi bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Mata 2021.
Yakatiwe gufungwa burundu ku wa 12 Mata 2024 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Urukiko rwatangaje ko urubanza rwe ruzakomeza ku wa 15 Mata 2025, hakomeza kumvwa Ubushinjacyaha busobanura ishingiro ry’igihano yahawe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!