Yabigarutseho ubwo urubanza mu Bujurire rwakomezaga agaragaza impamvu ashingiraho ajuririra igihano cy’imyaka 25 yakatiwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha imanza mpuzamahanga ruherereye i Nyanza.
Mugimba yashimye ko Urukiko Rukuru rwamuburanishije, rwakoze ubushakashatsi ku byaha akurikiranyweho rukagira n’ibyo rwemeza rushingiye ku zindi manza zaciwe.
Yavuze ko rwagaragaje ko icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside gishingira ku bwumvikane abantu nibura bagirana bwo kuyikora, ariko bigasobanurwa no kugaragaza ubushake bwihariye bw’ukurikiranwaho icyaha.
Aho niho Mugimba Jean Baptiste yahereye agaragaza ko Urukiko rwamuhamije icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside rushingiye ku nama bivugwa ko yabereye mu rugo rwe rukirengagiza ko nta bushake bwe bwihariye bwagaragajwe.
Yifashishije imanza nyinshi zirimo urwa Theoneste Bagosora n’urwa Kambanda rwagaragaje ko nubwo Guverinoma y’Abatabazi yari yagize ubwumvikane ku mugambi wa Jenoside ariko abari abaminisitiri bose atari ko bahamwe nacyo kuko harebwe ubushake bwihariye bwa buri umwe.
Yagaragaje ko atahakana imbunda zakoreshejwe mu kwica Abatutsi kandi ko adahakana ko kuri za bariyeri hiciwe Abatutsi ariko ko ababikoze ari bo bakwiye kubibazwa.
Yifashishije kandi urubanza rwa Renzaho Tharcisse rwaciwe mu 2009, yemeza ko Urukiko rwanzuye ko igikorwa cyo gushyiraho bariyeri mu Mujyi wa Kigali kitari kigize icyaha.
Yavuze ko ibyo urukiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside binyuranya n’ibyakozwe n’inkiko mpuzamahanga.
Ati “Ntabwo ari uko nemeye ko iyo nama yabayeho, ariko ibaye yaranabaye ibyakozwe ntabwo bigize icyaha, kuba nta gikorwa cya Jenoside Mugimba yagaragayemo, nta gushishikariza abantu kwica Abatutsi kwangaragayeho, ndumva ibyo bakoze ari ukunyuranya n’ibyakozwe n’Urukiko mpuzamahanga.”
Umushinjacyaha Bideri Diogene yagaragaje ko ibivugwa na Mugimba byo kuba Urukiko Rukuru rwaravuguruje Urukiko Mpuzamahanga bihabanye n’ukuri. Yavuze ko gushyiraho bariyeri, bwari uburyo bwo kugira ngo abagombaga kwicwa bicwe.
Yagaragaje ko uruhare rwa Mugimba rugaragarira mu kuba yaratumiye inama ikabera iwe mu rugo, ikiga uko Abatutsi bicwa, kuba yarayivugiyemo amazina ya bamwe mu Batutsi bagombaga kwicwa barimo n’uwitwa Ndungutse kandi bakaba barishwe.
Yifashishije imanza zirimo urwa Musema Alpfred na Niyitegeka Eliezerie zaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa ICTR, agaragaza ko gukora inama igafatirwamo ibyemezo byo kurimbura abantu bifatwa nk’icyaha cy’umugambi wa Jenoside.
Yashimangiye ko icyaha cya Jenoside kitabaho hatabayeho umugambi wa Jenoside kandi ko hari ibikorwa bikigize Urukiko Rukuru rwagaragaje rujya kukimuhamya.
Yashimangiye ko Urukiko Mpuzamahanga rwagaragaje ko guhura kw’abantu bagacura umugambi wo kurimbura ubwabyo bigize icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside nubwo nta bantu bakicwa.
Hashingiwe ku kuba mu rubanza rwa Niyitegeka byaragaragajwe ko kuba harabayeho inama yateguraga uburyo Abatutsi bo mu Bisesero bagombaga kwicwa n’izo yagiyemo zanzuriwemo gutanga imbunda zizakoreshwa, Urukiko rwameje ko kuba yarazitabiriye bigize ubushake bwihariye bwo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi bityo ko byafatwa kimwe no kuri Mugimba.
Yagaragaje ko Urukiko Mpuzamahanga hari abandi rwahamije icyaha nk’icyo hashingiwe ko bitabiriye inama barimo Nyiramasuhuko Pauline, Nahimana Ferdinand, Gatete, Musema n’Abandi.
Bideri yashimangiye ko ibyakozwe byagombaga gukorwa rushingiye ku bimenyetso, amategeko n’izindi manza zaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga ruhamya Mugimba Jean Baptiste ibyaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!