00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwatanze ikimenyetso gishya kigaragaza uruhare Biguma yagize muri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 November 2024 saa 10:23
Yasuwe :

Ubushinjacyaha mu rubanza ruregwamo Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, bwatanze ikimenyetso gishya cyerekana uruhare rwe, urw’abajandarume n’uburyo bakoranaga n’inzego z’ibanze ndetse n’Interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hategekimana Philippe wamenyekanye i Nyanza ya Butare nka Biguma no mu Bufaransa nka Philippe Manier, yashinjwe kujyana abajandarume mu bitero bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ari kuburanira mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2024, aho yifuza guhanagurwaho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe mu mwaka ushize, agakurirwaho igifungo cya burundu yakatiwe.

Ikimenyetso cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ni igikubiye mu nyandiko zakuwe mu bushyinguro bw’inyandiko z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Muri izo nyandiko ngo bigaragaza mu buryo burambuye imikoranire yari iri hagati y’ubuyobozi n’Interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ibaruwa yasinyweho na Biguma yagaragazaga ingamba zari zashyizweho mu bijyanye n’ibyo bari bise kubungabunga umutekano.

Iyo baruwa ngo yari irimo amabwiriza y’uburyo abajandarume bazajya boherezwa mu bice bitandukanye n’uburyo intwaro zigomba gutangwa.

Bwavuze ko ibyo bimenyetso byatanzwe bishimangira uruhare rwa Biguma mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Uruhande rw’abunganira Biguma rwateye utwatsi izo nyandiko, bugaragaza ko zitakizerwa kuko zitasuzumiwe ubuziranenge rusaba ko rwahabwa igihe cyo kubanza kuzisesengura.

Umucamanza yemeye ko ibyo bimenyetso bitangwa ariko uruhande rwunganira uregwa ruhabwa ibyumweru bibiri ngo rube rwagize icyo rusubiza kuri ibyo bikorwa.

Muri uru rubanza, kandi hari abahoze ari abajandarume batanzemo ubuhamya bagaragaza uruhare rwa Jandarumori muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bagaragaje ko mu bihe bitandukanye abajandarume barimo na Biguma bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho banakoreshaga imbunda ya Mortier.

Abatangabuhamya bongeye kugaragaza uruhare rwa Biguma

Urukiko kandi rwumvise abatangabuhamya batatu bagaragaje uruhare rwa Biguma mu bikorwa by’ubwicanyi by’umwihariko mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo Nyagasaza Narcisse.

Umwe muri abo batangabuhamya yari afite imyaka 14 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari atuye hafi y’umukapa w’u Rwanda n’u Burundi.

Yavuze ko yabonye Nyagasaza anyura hafi y’iwabo agiye kujya mu Burundi ariko hakaza kujya abajandarume batatu barimo n’uwo bitaga Biguma bakamusubizayo.

Yavuze ko ubwo byabaga yari ari kubireba kuko yiboneye Biguma acira mu maso ya Nyagasaza, akamutura hasi hanyuma bagahita bamuzirika afashijwe n’abandi bajandarume babiri bakamujyana mu modoka.

Uwo mutangabuhamya kandi yagaragaje ko yumvise Biguma abwira abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi kutazemera amafaranga cyangwa inka bahabwa n’abatutsi ngo babafashe kwambuka.

Undi mutangabuhamya ni uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu muri Gereza nyuma yo guhamywa ibyaha n’Inkiko Gacaca mu 2010.

Yasobanuriye urukiko ko yabonye Burugumesitiri Nyagasaza mu mudoka yari irimo Biguma n’abandi bajandarume nubwo atari azi izina rya Biguma ngo yaribwiwe n’uwitwaga Jerome Ndikuryayo wageze aho bari bari nyuma ari kuri moto.

Yavuze ko Nyagasaza yashatse no gusuhuza umutangabuhamya, ariko Biguma aramubuza mu burakari bwinshi.

Yavuze ko yiyumviye Biguma abwira abaturage ko Abatutsi bari “guhungana ibyanyu, ihene n’inka. Mufate ubuhiri, amacumu, imipanga mubice mugaruze ibyanyu.”

Icyo gihe kandi ngo Biguma yahise ahindukira areba Biguma aravuga ngo ‘N’uyu kandi tuzamwica.”

Uwo mutangabuhamya yavuze ko intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi zava kuri komini.

Uruhande rwunganira uregwa rwagaragaje ko umutangabuhamya yivuguruje kuko mbere yari yavuze ko atigeze abona Biguma ahubwo ko ibyo amuziho yabibwiwe n’abandi kandi ko atigeze amubona mu bwicanyi.

Umutangabuhamya yahise asubiza ko mbere yari agifite ubwoba n’ihahamuka ku byabaye byatumye atavugisha ukuri ariko ko kuri ubu yifuza gushyira ukuri ahagaragara.
Yashimangiye ko yabonye Nyagasaza mu modoka kandi ko Biguma yari ahari.

Abunganira uregwa kandi bongeye kubaza umutangabuhamya niba yaragize uruhare muri jenoside, yemera ko yarugizemo ariko ashimangira ko byatewe n’igitutu cy’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Interahamwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ikimenyetso gishya mu rubanza rwa Biguma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .