Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024, ni bwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha bukurikiranyeho Nsengimana ureganwa n’abandi bantu icyenda bari mu itsinda ryihuguraga mu buryo bwo guhirika ubutegetsi hakoreshejwe inzira z’amahoro.
Ni ibyaha Ubushinjacyaha buvuga ko byakorewe kuri televiziyo ya Umubavu TV ikorera kuri internet, mu biganiro byavugiwemo amagambo avuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsengimana kimwe n’abandi icyenda bari bagize itsinda ry’abagizi ba nabi bashamikiye ku ishyaka DALFA UMURINZI rya Victoire Ingabire ritemewe n’amategeko gukorera mu Rwanda.
Bugaragaza ko abaregwa bafashwe bari mu mahugurwa y’uburyo ubutegetsi buhirikwa bitanyuze mu nzira y’intambara.
Ngo ni amahugurwa bahabwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa "Blueprint For Revolution" cyanditswe n’umunya-Serbia Srdja Popovic.
Icyo gitabo kirimo amayeri menshi abifuza kurwanya ubutegetsi biyambaza bitabaye ngombwa gufata intwaro.
Ubushinjacyaha burega Nsengimana kuba ari we wifashishijwe cyane n’iri tsinda atangaza amakuru y’ibihuha binyuze kuri Televiziyo ye Umubavu TV ndetse n’Ikinyamakuru Umubavu.com.
Buvugwa ko bimwe mu biganiro yatambukije byarimo amakuru y’ibihuha ndetse asebya ubutegetsi.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari aho mu biganiro bye, bagaragazaga ko umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye, atari byo ahubwo yishwe. Hari n’aho kandi ngo bavuga ko hari abantu bafungiwe ubusa barimo Idamage Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable n’abandi.
Nubwo abaregwa bataratangira kwiregura, ubwo yagezwaga mu rukiko ku nshuro ya mbere, Nsengimana yahakanye ibyaha byose aregwa avuga ko ntaho ahuriye n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Yavuze ko ibiganiro bye byari mu burenganzira bw’umunyamakuru kandi ko impaka zashoboraga kuvuka zari gukemurirwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC (Rwanda Media Commission).
Nsengimana areganwa n’abarimo Sylvain Sibomana ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uyu mugambi. Yahoze ari umwe mu bayobozi ba FDU Inkingi.
Sibomana yigeze gufungwa amara imyaka itandatu, aregwa ibirimo guhembera amacakubiri no kwigomeka ku butegetsi.
Muri uru rubanza kandi Ingabire Victoire akunze kugarukwaho cyane n’ubwo atari mu barezwe n’Ubushinjacyaha, agaragazwa nk’uri ku isonga ry’uwo mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024 humvwa ubwiregure bw’abaregwa, barangiza Ubushinjacyaha bugatanga icyifuzo cyabwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!