00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Dr Habumuremyi icyaha cy’ubuhemu

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Mu iburanisha ry’urubanza ruregwamo Dr Pierre Damien Habumuremyi ryabaye kuri uyu wa Gatanu ariko rikaza gukomwa mu nkokora n’ikoranabuhanga ryananiranye, Ubushinjacyaha bwamusabiye guhamywa icyaha cy’ubuhemu.

Dr Habumuremyi aheruka mu rukiko ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Nyakanga 2020, kuko andi maburanisha yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni zisaga 892 z’amafaranga y’u Rwanda ahita akijuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Gusa n’ubushinjacyaha na bwo bwarajuriye.

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwatangiye kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha aho Dr Habumuremyi yari yunganiwe na Me Bayisabe Erneste na Me Kayitare Jean Pierre kuva yatabwa muri yombi mu 2020.

Ubushinjacyaha bwari buri ku cyicaro cyabwo, Me Bayisabe Erneste ari kuri Gereza aho Dr Habumuremyi afungiye naho Me Kayitare Jean Pierre yari ari ku rukiko ahari inteko y’abacamanza kuko urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko Rwisumbuye ko bwajururiye igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yahawe kubera ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku cyaha cy’ubuhemu bukaba bwifuza ko kimuhama.

Ku byari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha, Dr Habumuremyi yabwiye Urukiko ko rukwiye guha agaciro icyemezo cy’urw’Ibanze rwamugize umwere ku cyaha cy’ubuhemu ashingiye ku kuba nta bimenyetso bishya Ubushinjacyaha bwagaragaje.

Me Bayisabe Ereneste wunganira Dr Habumuremyi na we yabwiye Urukiko ko nta cyaha cy’ubuhemu umukiriya we yakoze kuko uwitwa Ngabonziza Jean Bosco uri mu baregera indishyi amasezerano yakoze y’ubwishyurane angana na miliyoni 17,500Frw yayagiranye na Kaminuza, atayagiranye na Dr Habumuremyi ubwe.

Me Kayitare Jean Pierre we yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bukwiye gutandukanya Christian Universty of Rwanda na Dr Habumuremyi kuko icyatumye Dr Habumuremyi Ubushinjacyaha bumushinja icyaha cy’ubuhemu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakimugizeho umwere.

Ubwo Urukiko rwari rugiye kumva abaregera indishyi, ikoranabuhanga rya Skype ryahise ripfa, umucamanza asubika iburanisha aryimurira ku wa 11 Kamena 2021.

Kuva mu Rwanda hakwaduka icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe 2020, inkiko zigategekwa ko imanza zose zizajya ziba hifashishijwe iyakure, zimwe na zimwe zikunda gusubikwa kubera ibibazo muri iri koranabuhanga.

Dr Habumuremyi Pierre Damien amaze amezi 10 muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere. Ubwo yafatwaga Urwego rw’Ubugenzacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho Ibyaha bibiri ari byo icy’ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye, ibyaha yahakanye kuva yatangira kuburanishwa.

Me Bayisabe Erneste wunganira Dr Pierre Damien Habumuremyi ubwo yaburaga ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo
Dr Pierre Damien Habumuremyi ubwao yagezwaga mu Rukiko rw'Ibanze rwa Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .