00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwasabiye umugore wa Manzi Sezisoni gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyari 5 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 March 2025 saa 06:06
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye Akaliza Sophie, usanzwe ari umugore wa Manzi Sezisoni Davis na we uri gukurikiranwaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bishingiye ku kigo cye yashinze cyitwa Billion Traders FX, gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyari 5 Frw nyuma yo gutanga sheki itazigamiwe y’arenga miliyoni 500 Frw.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwo Akaliza Sophie, yahaye sheki itazigamiye uwitwa Muyango Deo Rutayisire y’angana miliyoni 520 Frw.

Umugabo we, Manzi Sezisoni ufungiwe i Mageragere, mu gihe ataraburana urubanza mu mizi, aregwa n’abarenga 500 bikekwa ko yariganyije arenga miliyari 13 Frw binyuze muri icyo kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX.

Manzi yasabaga abaturage amafaranga abizeza inyungu z’umurengera ariko birangira ibyo yabasezeranyaga bidashyizwe mu bikorwa ndetse n’amafaranga ntiyayabasubiza ari nabyo byashingiweho atabwa muri yombi.

Ubwo yari mu rubanza, Manzi Sezisoni yasobanuye ko umugore we yari umuyobozi w’icyo kigo cya Billion Traders.

Taliki 8 Mata 2024 Umugore wa Manzi Davis, Akaliza Sophie, yahaye Muyango Deo Rutayisire sheki ya 532.000.000 Frw itazigamiye, kuko yageze igihe cyo kubikuza ayo mafaranga basanga ntayariho.

Muyango yahise atanga ikirego ndetse urubanza rwabo rwaburanishijwe kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ni rwo rwaruburanishije nubwo Akaliza Sophie atagaragaye mu rukiko ngo yisobanure ku byo aregwa.

Umushinjacyaha yasabye ko urukiko kwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha rugahamya Akaliza Sophie icyaha ndetse rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyari 5 Frw na miliyoni 320 Frw.

Ku rundi ruhande kandi Muyango asaba indishyi z’akababaro za miliyari zisaga 10 Frw zishingiye ku gihe gishize ahaye amafaranga uwo muryango, bamwizeza ko Ikigo cya Billion Traders FX kizajya kimwungukira ariko ntibikorwa.

Muyango Deo Rutayisire mu rukiko yavuze ko mu mwaka wa 2024 yagiye aha uwo muryango amafaranga ari mu bihumbi by’amadorari yizezwa ko bafite ikoranabuhanga ricuruza amafaranga kandi mu gihe gito bazungukirwa.

Perezida w’Inteko Iburanisha yapfundikiye urubanza yemeza ko icyemezo kuri rwo kizatangazwa ku wa 10 Mata 2025 Saa Munani.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko utanga sheki itazigamiwe abizi; ku bw’uburiganya ubikuza amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa ubuza umufitiye amafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye, cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga; utanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Ingoro y'Ubutabera y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .