00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwasabiye Mugimba igifungo cya burundu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 September 2024 saa 04:44
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire guhanisha, Mugimba Jean Baptiste, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CDR, igifungo cya burundu bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

Mugimba Jean Baptiste, yahamijwe n’Urukiko Rukuru, Urugerero ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahise ajuririra icyo gihano asaba ko yagirwa umwere, biturutse ku kuba ngo Urukiko rwarashingiye ku buhamya avuga ko ari ibinyoma.

Ubushinjacyaha nabwo bwahise bujurira bugaragaza ko bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu ariko ahanishwa imyaka 25 kandi nta mpamvu rwagaragaje yashingiweho.

Bwagaragaje ko bwajuriye kubera umwe uri mu batangabuhamya, wari watanze amakuru ku nama yabereye mu rugo rwa mugimba, ku wa 8 Mata 1994 akavuga abari bayirimo, ibyayivugiwemo n’imyanzuro yafashwe nyamara yagera mu rukiko akivuguruza.

Bwavuze ko nubwo mu rukiko yavuze ko ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yashyizweho iterabwoba byatumye atanga amwe mu makuru atari ukuri nyamara nta bimenyetso abitangira.

Bwemeje ko kuba uwo mutangabuhamya ari umwe mu bari muri iyo nama ndetse n’ibyo avuga akaba abihurizaho n’abandi batangabuhamya barimo DAM na DFM bishimangira ko ibyo yari yavugiye mu Bushinjacyaha bitari bikwiye guteshwa agaciro.

Ubuhagarariye yagize ati ati “Twe twumva nta mpamvu n’imwe yari gutuma urukiko rutesha agaciro imvugo ye.”

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko nubwo uwo mutangabuhamya yahinduye imvugo ku bijyanye n’aho inama yabereye atigeze ahindura ibyayivugiwemo n’imyanzuro yayifatiwemo.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko bwasabiye Mugimba guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kubera uburemere bw’icyaha no kuba yari Umunyamabanga Mukuru wa CDR uhamagaza inama igafatirwamo ibyemezo bituma abantu bicwa ikanatangirwamo imbunda ari ibintu biremereye.

Bwagaragaje ko mu gihe Urukiko rwabanje rutasobanuye impamvu zashingiweho Mugimba agabanyirizwa igihano yari akwiye guhanishwa icyo gufungwa burundu.

Ku rundi ruhande ariko Mugimba we asaba Urukiko rw’Ubujurire kugirwa umwere ngo kuko ibyaha yahamijwe atabigizemo uruhare.

Yagaragaje ko Urukiko Rukuru rutari rukwiye kumuhamya icyaha rushingiye gusa ku buhamya bw’umuntu umwe avuga ko amubeshyera nyamara hari abatangabuhamya bamushinjuye birengagijwe.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 29 Ugushyingo 2024.

Ubushinjacyaha bwasabiye Mugimba igifungo cya burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .