Abdul Rashid Hakuzimana ashinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri muri rubanda ndetse no gukwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Kuri iyi nshuro byari biteganyijwe ko Hakuzimana atangira kwiregura icyaha ku kindi gusa ubwo yahabwaga umwanya yahisemo kutabivugaho icyakora asaba ko yarekurwa ngo kuko amaze imyaka irenga itatu afunzwe kandi arengana.
Yongeye kuvuga ko yihannye inteko iburanisha urubanza rwe ariko Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire nta cyemezo yigeze abifataho.
Umucamanza yabajije Hukuzimana niba hari icyo yavuga ku bijyanye n’ibyaha aregwa, avuga ko hari ibimenyetso yatanze ari byo Urukiko rwazasuzuma.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo butange icyifuzo cyabwo buvuga ko Urukiko rwazaha agaciro ikirego bwatanze rukemeza ko Hakuzimana Abdoul Rashid ahamwa n’ibyaha aregwa.
Rwagaragaje ko akwiye guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Hakuzimana Abdoul Rashid ahawe umwanya ngo avuge ku bihano yasabiwe, yavuze ko we nk’umunyapolitiki hakwiye kwemerwa amategeko, kandi yanatanze ibimenyetso.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasomwa mu Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!