00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwanyuzwe n’imikirize y’urubanza, bugumana akangononwa kuri Rusesabagina

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 5 April 2022 saa 04:04
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwemeranya n’Urukiko rw’Ubujurire ku myanzuro yarwo yo guhamya bamwe mu baregwa ibyaha bwajuririye ariko bugaragaza ko butanyuzwe na zimwe mu ngingo ku barimo Rusesabagina Paul wahanishijwe ibihano biri munsi y’ibiteganywa n’amategeko.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ku wa 20 Nzeri 2021 ni bwo rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, ruha Nsabimana Callixte Sankara imyaka 20 rubahamije ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa MRCD/FLN. Abandi 19 na bo bahanishijwe ibihano biri hagati y’imyaka 20 n’itatu.

Umwanzuro ukimara gutangazwa wahise ujuririrwa na bamwe mu baregwa, Ubushinjacyaha ndetse n’abaregeye indishyi.

Iburanisha mu bujurire ryatangiye ku wa 17 Mutarama uyu mwaka ndetse umwanzuro kuri bwo watangajwe ku wa 4 Mata 2022.

Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko abarimo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi bahamwa no gukora iterabwoba. Rwanemeje ko Rusesabagina adahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo bitemewe n’icyo gutera inkunga iterabwoba.

Rwanzuye ko igihano cy’imyaka 25 yahawe kigumaho, rutegeka ko Sankara afungwa imyaka 15 ivuye kuri 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure, yabwiye itangazamakuru ko bashimishijwe n’imikirize yarwo ariko anatunga agatoki ingingo batishimiye.

Yagize ati “Twabyakiriye neza muri rusange kuko ibimenyetso byose Ubushinjacyaha bwari bwaragaragaje ndetse n’ibyaha bwareze abaregwa hafi ya byose ntacyo Urukiko rw’Ubujurire rwahinduye. Impamvu z’ubujurire z’Ubushinjacyaha zahawe agaciro ku buryo dusanga hari umurongo wari warafashwe ku rwego rwa mbere, uru rukiko rwakosoye cyane ku bijyanye n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo utemewe ndetse n’icyo kugabanya ibihano.’’

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwishimiye ko Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko abarimo Rusesabagina Paul, Sankara na Nizeyimana Marc bahamwa n’icyaha cyo gukora iterabwoba.

Ati “Nk’abayobozi urukiko rwemeje ko bagomba guhanwa nka gatozi.’’

Paul Rusesabagina yahamijwe icyaha cyo gukora iterabwoba ariko agirwa umwere ku cyo kuritera inkunga

  Hari aho Ubushinjacyaha butanyuzwe

Ubushinjacyaha bwajuriye bwereka urukiko ko hakozwe amakosa yo gutanga ibihano biri munsi y’ibiteganywa n’itegeko.

Ruberwa avuga aho Ubushinjacyaha butanyuzwe, yagize ati “Ni ku kijyanye n’aho urukiko rugabanya ibihano rukajya munsi y’ibyo itegeko ryateganyije, aho ngaho, uburyo urukiko rwasesenguye ibyari byemejwe ku rwego rwa mbere, rukavuga ko ntacyo rwakosora, ntabwo twanyuzwe.’’

“Icyo tugiye gukora ni uko inyandiko y’umwanzuro w’urukiko niboneka, tuzasuzuma niba hari uburyo hakiyambazwa inzira ziteganyijwe n’amategeko, uwo murongo ukaba wakosorwa.’’

Ku bihano byahawe abaregwa, bwagaragaje ko kuri Rusesabagina yagombaga gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha aregwa.

Ati “Twumvaga Rusesabagina atagabanyirizwa ibihano, ibiteganyirijwe ibyaha yahamijwe ni igihano cy’igifungo cya burundu. Kuba urukiko rwamugabanyirije igihano hashingiwe ko ngo yemeye icyaha, ku ruhande rwacu ntabwo bidushimishije ariko nk’uko bisanzwe twemera ibyemezo by’inkiko.’’

Abajijwe ku bivugwa n’umuryango wa Rusesabagina ko umubyeyi wabo afunzwe ku mpamvu za Politiki yavuze ko ukuri kwagaragajwe n’urukiko.

Ati “Ibyo umuryango we uvuga ni uburenganzira bwabo kuvuga ibyo bashaka. Icyangombwa ni uko ibyaha yarezwe n’ibimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, bigaragara ko byari bikubiye muri dosiye ifite ireme kandi inkiko zombi zikaba zarabihaye agaciro. Ibindi bavuga nta ho bihuriye n’urubanza.’’

Rusesabagina yaburanishijwe adahari kuko yikuye mu rubanza muri Werurwe 2021 avuga ko “nta butabera” yizeye kubona.

Ku bihano byatanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga, abagera kuri batatu gusa ni bo hahinduriwe icyemezo cy’urukiko rwabanje. Urw’Ubujurire rwanzuye ko Nsengimana Herman ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, ivanwe kuri itanu, kuko icyo yahawe ku rwego rwa mbere cyagabanyijwe kandi atarigeze yemera icyaha byeruye.

Kuri Mukandutiye Angelina wari wakatiwe imyaka itanu ku rwego rwa mbere, yahawe 20 nyuma yo gusanga nta mpamvu nyoroshyacyaha ikwiye kubaho kuko mu 2008 yahamijwe Jenoside n’Urukiko Gacaca.

Undi Urukiko rw’Ubujurire rwahinduriye igihano ni Nsabimana Callixte ‘Sankara’, wari wahanishijwe imyaka 20, rwahanishije 15 kuko yorohereje ubutabera ndetse afasha mu gutanga amakuru yafasha inzego gufata ibyemezo bitandukanye.

Abandi 18 barimo na Rusesabagina [wahawe gufungwa imyaka 25] bagumishirijweho ibihano byatanzwe n’Urukiko Rukuru.

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Ruberwa Bonaventure, yavuze ko bashimishijwe n’imikirize y'urubanza ariko atunga agatoki ingingo batishimiye zirimo kugabanya ibihano ku barimo Rusesabagina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .