Mugimba yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside no gucura umugambi wa Jenoside.
Nyuma yo gukatirwa igihano n’Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu 2022, Mugimba yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire.
Zimwe mu ngingo zatumye ajurira ni ukuba Urukiko rwarahaye agaciro ubuhamya bw’abo yita abanyabinyoma, abe yatanze ntibahabwe agaciro.
Kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, Mugimba Jean Baptiste yagaragaje ko ubuhamya bugaragaza ko yakoresheje inama iwe ku wa 8 Mata 2024 mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali yari igamije kwica Abatutsi, ikorerwamo Lisiti z’Abatutsi bagomba kwicwa, uko hagombaga gushyirwaho bariyeri n’uburyo haboneka imbunda zo gukoresha muri ubwo bwicanyi atari bwo.
Yagaragaje ko nubwo yari afite abatangabuhamya babiri bashimangira ko batigeze bamubona akoresha iyo nama, urukiko rwabyirengagije rugashingira ku mutangabuhamya umwe wabimushinjije wiswe DAM.
Yemeza ko ubwo buhamya ari bwo bwatumye ahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugaragaze ishingiro ry’ubuhamya bwashingiweho n’impamvu urukiko rwabanje rwanze ubw’abari batanzwe na Mugimba.
Bwasobanuye ko abatangabuhamya batanzwe na Mugimba mu gusobanura ko nta nama yakoresheje ku wa 8 Mata 1994 butahawe agaciro kuko nta reme bwari bufite.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko abo batangabuhamya batigeze bahakana ko iyo nama yabayeho kandi ko bavuze ibyo bari bazi bityo ko bidakuraho kuba inama yarabaye cyane ko hari abari bayifiteho amakuru.
Abahagarariye Ubushinjacyaha ari bo Nkusi Faustin na Bideri, bavuze ko umutangabuhamya wahawe kode ya DAM yasobanuye neza ibijyanye n’iyo nama, abayitabiriye n’ibikorwa byakorewemo bityo ko Urukiko rutari kwita ku mubare w’abatangabuhamya ahubwo harebwa ukuri, amakuru ahagije n’ubumenyi uwatanze ubuhamya afite ku byo yabajijwe.
Umushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko uwo mutangabuhamya yizewe kandi ubuhamya bwe bukwiye kwizerwa kuko mu nzego zose yanyuzemo abazwa atigeze anyuranya imvugo kandi akaba yarabaye umuyobozi w’aho Mugimba yari atuye.
Yagaragaje ko atari umutangabuhamya umwe gusa ugaragaza iby’iyo nama ahubwo ko ari batatu barimo na Nyabyenda Jean Marie Vianney wabihamije mu Bushinjacyaha nubwo yageze mu Rukiko akivuguruza.
Undi mutangabuhamya wabihamije ni DFM, wari mu bahabwaga raporo y’ibyaberaga muri Komini ya Nyarugenge.
Bwavuze ko ibyo yavuze bikwiye guhabwa ishingiro kuko yamenye ibyavuye muri iyo nama ndetse n’inkurikizi z’abayeho nyuma yayo aho yagira i Nyamirambo agasanga Abatutsi batangiye kwicwa, akabwirwa ko byaturutse kuri yo.
Urubanza rukomeje humvwa izindi ngingo Mugimba yashingiyeho ajuririra icyemezo cy’urukiko ariko Ubushinjacyaha nabwo bwarajuriye kuko bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu ntabe ari cyo ahabwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!