Munyenyezi yahamijwe ibyaha bya Jenoside no gufata abagore ku ngufu akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu nubwo yahise akijuririra, agasaba ko yagirwa umwere ngo kuko nta cyaha yakoze.
Mu rubanza, Munyenyezi yerekanye ko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bamwibeshyeho kandi ubuhamya bwabo budakwiye guhabwa ishingiro.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Werurwe 2025, ubwo iburanisha ry’uru rubanza mu bujurire ryakomezaga, Umushinjacyaha yavuze ko Munyenyezi atigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nubwo yitwaraga nk’uwiga muri iyo Kaminuza.
Yavuze ko mu rugo rwa Munyenyezi habaga umukobwa biganye mu mashuri yisumbuye wigaga muri kaminuza bakaba baragendanaga mu bihe bitandukanye.
Yerekanye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri ba kaminuza bafatwaga nk’abavuga rikijyana bityo byashoboraga kuborohera gushishikariza abantu gukora Jenoside ari nayo mpamvu yitwaraga atyo.
Umushinjacyaha yanavuze ko ari gukora iperereza mu gushaka kumenya niba koko uregwa yarize mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC nk’uko bivugwa n’uruhande rw’uregwa ngo kuko mu rutonde bari basabye ubuyobozi bw’iryo shuri rugaragaza abaryizemo we atariho.
Umushinjacyaha kandi yongeye kubwira Urukiko ko iyo Interahamwe zamaraga kwica Abatutsi zahembwaga gusambanya abakobwa n’abagore bigakorerwa muri hoteli ya Munyenyezi, Paulina Nyiramasuhuko wari nyirabukwe ndetse na Shalom Ntahobari wari umugabo we.
Abo bombi bafungiwe i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo Munyenyezi akunze kwiregura avuga ko ari umwere, nta jenoside yakoze, ahubwo ko ibyo ashinjwa bishingiye ku muryango yashatsemo, Ubushinjacyaha burabihakana bukagaragaza ko ntaho bihuriye.
Ubushinjacyaha bwerekana ko iyo aza kuba akurikiranywe kubera umuryango yashatsemo, na sebukwe yari kuba akurikiraywe kandi siko biri kuko ntacyo abazwa n’ubutabera.
Ku bijyanye no kuba Munyenye yaragaragaje ko akorerwa ihohoterwa na bamwe mu bantu bafunganywe mu Igororero rya Mageragere, Urukiko rwavuze ko rugiye kwikorera isuzuma kuri icyo kibazo.
Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!