Ni ubujurire bwari bwatanzwe n’Ubushinjacyaha nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamurekuye by’agateganyo.
Bishop Harerimana n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko urubanza rwakomereza mu muhezo kubera impamvu zishingiye ku miterere y’urubanza, ibivugwamo y’impamvu z’umutekano y’uwahohotewe kandi ni ko byagenze.
Urukiko rwaje gutegeka ko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunzwe.
Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’imikirize y’urubanza bujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge busaba ko yafungwa by’agateganyo.
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, saa Munani ni bwo urubanza rwari rutangiye nyuma y’uko Umushinjacyaha ufite iyo dosiye yari yagize izindi manza abanza kuburana.
Ubushinjacyaha bugihabwa ijambo ngo bugaragaze impamvu bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bafungurwa by’agateganyo ubuhagarariye yahise asaba ko urubanza rwakomereza mu muhezo.
Urukiko rwahise rutegeka ko abari muri icyo cyumba cy’iburanisha basohoka, urubanza rukomereza mu muhezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!