Mu mwaka wa 2022 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki y’uburyo bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane hatisunzwe inkiko (Alternative Dispute Resolution: ADR) igamije kugira umuryango wunze ubumwe ntawuhezwa ndetse abawugize (abaturage) bakagira uruhare mu kwicyemurira amakimbirane bagirana.
Ubwo buryo kandi bujyana n’indi gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha izwi nka Plea Bargaining kandi bukomeje gutanga umusaruro ukomeye mu gukemura ibibazo.
Hari bamwe bafashijwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu gukemura ibibazo byabo birimo n’ibishingiye ku karengane ndetse no kurangiza imanza zari zarabaye agatereranzamba.
Umuryango wa Ntunda Jean Paul n’uwa Muberandida Alphonse, bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kurangiza urubanza rujyanye n’ubutaka ariko haje kwifashishwa ubuhuza ndetse uwatsinze yemera guhabwa ubundi butaka ikibazo gikemuka gityo.
Ntunda yabwiye IGIHE ko ubuhuza bwamufashije gukemura icyo kibazo cyari kimaze igihe, yaratsinze urubanza ariko ntirwarangizwa mu gihe kirenga imyaka itandatu.
Ati “Nari maze igihe nsirangira mu nkiko, nyuma ni bwo ku Muvunyi Mukuru baduhamagaye batubwira ko hari uburyo bushya bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko, bambajije niba ibyo natsindiye (ubutaka bwanjye) bashobora kudushumbusha bakaduha ahandi. Nabonye ko nari maze igihe nsiragira mu manza ndabyemera kandi nyuma y’iminsi mike baduhaye ahandi badukemurira ikibazo mu buryo bwihuse.”
Yavuze ko ubwo buryo bukwiye kwifashishwa kuko butanga ibisubizo ku bibazo mu buryo bwihuse kandi impande zombi zikanyurwa n’ubutabera zihawe.
Ikindi kibazo Urwego rw’Umuvunyi rwabashije gukemura cyari hagati y’ikigo cya Croix Rouge Rwanda na Hotel Baobab ahari harubatswe umunara w’itumanaho.
Charles Munonozi wari ushinzwe kwishyuza imyenda ya Hotel Baobab yaje kugana Urwego rw’Umuvunyi impande zombi zikemurirwa ikibazo, Croix Rouge yemera kwishyura amafaranga yo kugera ku mwaka wa 2016 kuko ari bwo uwo munara uherukira gukora.
Ati “Cyari ikibazo kitoroshye ariko inyandiko zose twari tuzifite rwose, twaraje tujya mu kibazo turakiganira neza, bareba inyandiko zose uko zihagaze. Ntabwo twaruhanyije twese baje kwicara bemera kwishyura kuko byagaragaye ko ari bo bafite ikibazo batanga itariki yo kwishyuriraho, ikibazo kirarangira.”
Yavuze ko ubuhuza bushobora gufasha mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko bwatura abantu umutwaro wo kuzisiragiramo, batanga amafaranga kandi bigatinda.
Ati “Hari abantu benshi bacyumva ko inkiko ari igisubizo, iyaba iyi gahunda yihutaga ikagera ku rwego rw’igihugu n’ingufu zihagije, yarengera abantu, kuko inkiko zibashoye mu bukene kubera kuzihoramo.”
Na mbere y’uko iyo politiki y’ubuhuza itangizwa, Urwego rw’Umuvunyi hari bimwe mu bibazo by’akarengane rwakiraga rukabikemura muri ubwo buryo.
Guhera mu mwaka wa 2023 ubwo yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, rumaze kugezwaho ibibazo bikomeye bishingiye ku manza n’akarengane 50 muri byo 36 byarakemuwe mu bwumvikane ibindi 14 biri gukorwaho.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje ko gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko biramutse bihindutse umuco, byatuma sosiyete Nyarwanda ibaho neza ndetse n’amakimbirane akagenda agabanuka.
Ati “Ubu buryo bwo gukemura amakimbirane butuma habaho imibanire myiza mu muryango, inzangano n’ihohoterwa bikagabanuka ku buryo bugaragara. Bigarura imibanire myiza kuko abagiranye amakimbirane bagira uruhare mu kwishakira igisubizo.”
Yashimangiye ko inkiko zikwiye kubanza kwifashisha uburyo bw’ubuhuza mu gukemura ibibazo n’amakimbirane mbere yo gutangira kuburanisha.
Yemeza ko mu bijyanye n’ubuhuza kandi icyemezo gifatwa mu nyungu z’impande zose zirebwa n’amakimbirane bigatuma haboneka igisubizo mu buryo bwihuse, burambye kandi cyafashwe mu bwisanzure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!