00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucucike muri gereza z’u Rwanda bugeze ku 174%; umuti wo kubugabanya uzaba uwuhe?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugenda bwiyongera aho bugeze ku gipimo cya 174%.

Muri rusange abasaga ibihumbi 84 ni bo bafungiye mu magereza yo mu Rwanda. Abagera ku bihumbi 12 bafunzwe by’agateganyo hatabariwemo abafungiwe muri za sitasiyo za polisi nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bw’uyu muryango bwo muri Gicurasi 2022.

Icyari kigamijwe ni ukureba uko inzego zishyira mu bikorwa ubundi buryo buteganyijwe n’amategeko busimbura gufunga, ku buryo bikorwa [gufunga] ari nk’umwihariko.

Ubwo bushakashatsi bwakurikiraga ubwakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu bwo mu 2019/2020 bwagaragazaga ko ubucucike mu magereraza bwari bugeze ku gipimo cya 136%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro kuri BBC yavuze ko mu bitera ubucucike mu magereza harimo ko abakurikiranyweho ibyaha byoroheje bahanishwa gufungwa nyamara hari ubundi bundi buryo bwari bukwiye gukoreshwa butarimo igifungo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda.

Ati “Uhereye igihe Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yakoreye ubushakashatsi n’igihe twabukoreye imibare yagendaga izamuka cyane tukumva rero ari ikibazo inzego zigomba gufatira umwanzuro mu gihe cyihuse.”

“Ikigaragara ni uko hakiri imbogamizi. Inzego zifite mu nshingano kugenza ibyaha yewe n’ubutabera zihutira gufunga kurusha gutekereza ubundi buryo bugera kuri 12 bashobora kwifashisha kugira ngo gufunga bibe umwihariko.”

Mupiganyi yavuze ko hari ibyaha bikomeye byumvikana ko nta yandi mahitamo inzego zakoresha usibye gufunga ubikurikiranyweho ariko ku bindi bikaba bishoboka guca amande, gufungirwa mu rugo, kwambikwa inzogera, kumvikanisha ukurikiranyweho icyaha n’izindi nzego, kubabarira abitwaye neza mu gihe cyo gufungwa n’ibindi.

Ati “Ubwo buryo bwose bugera kuri 12 twagiye dusanga bukoreshwa ku kigero cyo hasi cyane bituma imibare y’abantu bajyanwa muri za gereza yiyongera.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Nkusi Faustin, yavuze ko ibyaha bikorwa bigenda byiyongera kimwe n’ababikora bitewe n’iterambere ryihuta hakavuka ibyaha by’inzaduka birimo ibyo gucuruza abantu, iby’ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu mwaka wa 2021/2022 Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 83.349 yari akurikiranywemo abantu bagera ku 106.554.

Amadosiye 43.645 yaregewe inkiko mu gihe 39.211 yafatiwe ibyemezo, ni ukuvuga ko hari abarekuwe bagasubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi, yavuze ko akurikije ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency Rwanda, ubundi buryo buteganyijwe mu mategeko y’u Rwanda butari ugufunga buramutse bukoreshejwe neza byagabanya ubucucike mu magereza ku kigero cya 97,38%.

Ingingo ya 66 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, igena ko umuntu ukekwaho icyaha kuba yakurikiranwa adafunzwe ari ihame.

Ati “Ibyo byadufasha kugabanya ubucucike mu magereza.”

Yavuze ko hari urubanza rugera mu rukiko rukamaramo imyaka itatu kubera ubwinshi bw’abagana inkiko ku buryo iyo urukiko rusanze ukurikiranyweho icyaha ari umwere kwakira ingaruka usanga ari ikibazo gikomeye cyane.

Ati “Dutekereza ko abantu bajya bakurikiranwa badafunze ariko hari akazi gakomeye ko kwigisha abantu ko kuba umuntu adafunze by’agateganyo bitavuze ko adakurikiranwa.”

“Dufite ingero zitandukanye z’aho Ubushinjacyaha bwagiye bubikora abantu bagakurikiranwa badafunze kandi bakitaba ubutabera bugatangwa. Mu gihe umuntu amaze gukatirwa agafatwa akajyanwa muri gereza.”

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, mu madosiye arenga ibihumbi 40 yaregewe inkiko mu mwaka w’ubucamanza ushize yari ay’imanza z’inshinjabyaha, bivuze ko amadosiye yinjiye ari menshi kurushaho kuko inkiko zakiri n’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’ubutegetsi n’iz’umurimo.

Yagize ati “Ibyo byose biza bisanga ububiko bw’imanza ziba zarinjiye mu myaka yabanje.”

Yasobanuye ko ibihano byose biteganywa n’amategeko abacamanza bagerageza kubyubahiriza ariko biza bisanga hari ibirarane bimaze igihe hakiyongeraho n’ubuke bw’abakozi bo mu nkiko.

Umuti watangiye kuvugutwa

Mu manza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi hatangijwe gahunda y’ubuhuza. Ni uburyo Abanyarwanda bakangurirwa kuyoboka kuko butanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.

Kuri ubu hatangiye no gukoreshwa abacamanza n’abanditsi b’amasezerano kugira ngo bunganire abacamanza basanzwe mu kazi kugira ngo guca imanza byihute.

Hari ubundi buryo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ( plea bargaining) bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 11 Ukwakira 2022. Urubanza rwaciye muri ubu buryo ntirunyura mu mihango yo kuburanisha bisanzwe ahubwo rurihuta rugaha umwanya izindi ziba zitegereje kuburanishwa.

Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26. Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira. Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.

Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikiranacyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.

Ingingo ya 27 ivuga ko iyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho. Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera icyaha nko mu gihe uwagizweho ingaruka atatekerejweho rugasaba ko bikosorwa.

Iyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.

Faustin Nkusi yavuze ko mu nyungu ziri mu ikoreshwa ry’ubu buryo harimo kugabanya ibyaha, kugabanya ibihano, gukurikiranwa umuntu ari hanze, gusubika igihano, kwishyura amande yonyine n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .