00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucamanza ni nk’amata, iyo atokowe uwajyaga kuyanywa ahita atereka hasi - Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 December 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko we n’abakozi bo mu butabera bagiye gushyira imbaraga mu gutuma ubutabera bugumana ishusho nziza, bugakorera Abanyarwanda mu buryo bunoze kuko iyo umucamanza umwe agaragayeho inenge mu mikirize y’urubanza, bigira ingaruka ku rwego rwose.

Yabigarutseho mu muhango wo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye, Dr. Ntezilyayo Faustin, kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024.

Mukantaganzwa yabwiye abayobozi b’inkiko ku nzego zose zo mu gihugu ko igihe abantu bagiye mu nshingano, batagomba kumva ko bakomeye ahubwo hakomera inshingano bahawe, bityo bagomba kuzikorana umurava aho bibaye ngombwa ko bakora amasaha y’ikirenga na byo bakabyubahiriza.

Ati “Ntabwo ari twebwe dukomeye, igikomeye ni inshingano. Rero iyo tuvuze inshingano, tuvuga kuzisohoza uko bikwiye, kuzisohoza uko bisabwa, byaba ngombwa akazi tukagakora, tukakararamo, tukagakora amasaha y’akazi n’atari ay’akazi igihe biri ngombwa.”

Yabasabye guharanira gutanga ubutabera buzira amakemwa bazirikana ko ubucamanza ari nk’amata, iyo atokowe uwayanywaga ahita ayareka.

Ati “Icy’ingenzi ni inyungu z’Abanyarwanda, ni inyungu z’uru Rwanda n’ejo hazaza h’iki gihugu. Ubucamanza n’ubutabera muri rusange nkunda kuvuga ko ari nk’amata, iyo agize agatotsi gato cyane ahita yononekara n’uwari ugiye kuyanywa akaba ateretse hasi inkongoro.”

Yongeyeho ati “Buri gihe mu bucamanza ni utsinda n’utsindwa, uwatsinzwe byaba ari mu kuri ahora ababaye, arakaye, uko ni ko bimeze ariko nk’uko twabyijeje Umukuru w’Igihugu, tugomba gufatanya tugakora ku buryo ubutabera bw’u Rwanda bunyura abo bugenewe ari bo Banyarwanda, tukagabanya iyo shusho.”

Yagaragaje ko hari abantu bajya gutangira urubanza bagahita biyumvisha ko uko byagenda kose bazajurira batazi niba bazatsinda cyangwa bazatsindwa.

Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, TI Rwanda igaragaza ko mu bucamanza ruswa igeze kuri 3%, mu gihe abacamanza ari bo bakiriye ruswa y’amafaranga menshi mu 2024 harimo ayatanzwe n’abashaka ko imanza zihuta, abashakaga gutinza imanza n’abifuzaga ko imanza zirangizwa.

Dr. Faustin Nteziryayo wasoje manda y’imyaka itanu ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko gukora kinyamwuga n’ubunyangamugayo ari zo ntwaro zizafasha abari mu rwego rw’ubutabera, kugira ngo batange ubwo Abanyarwanda banyotewe.

Ati “Ibyo dukora tubikora tugerageza kugira ngo dutange ubutabera Abanyarwanda banyotewe bikadusaba rero gusaba abantu gukora kinyamwuga bagakora bimakaza ubunyangamugayo, kandi bashobora kubazwa inshingano. Ibyo bituma dukomeza kubaka u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko kandi kiyubahiriza kuri buri muturarwanda wese nta vangura icyo ryaba rishingiyeho icyo cyaba ari cyo cyose.”

Dr Nteziryayo yari yinjiye muri izi nshingano mu Ukuboza 2019. Ubuyobozi bushya bwijeje impinduka mu mikorere no gukemura byinshi mu bibazo bikigaragara mu nzego z’ubutabera no kwimakaza uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kugira ngo abagiranye ikibazo bafashwe kugikemura kandi bakomeze kubana no gufatanya kwiteza imbere.

Umuhango w'ihererekanyabubasha wari umwanya wo kongera gusabana
Umuyobozi w'inzego z'ubutabera mushya n'usoje ikivi cye basinya ku nyandiko
Dr Ntezilyayo Faustin wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga ashyira umukono ku nyandiko z'ihererekanyabubasha
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yagaragaje ko abakora mu bucamanza baba bagomba kwirinda amakosa
Abayobozi mu nzego z'ubutabera bari baje kwakira umuyobozi mushya

Amafoto: Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .