00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasabye u Bwongereza guta muri yombi batandatu bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bucumbikiye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 April 2025 saa 07:18
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batandatu bihishe muri icyo gihugu, bafatwa bagashyikirizwa inkiko cyangwa bagasubizwa mu Rwanda kugira ngo bacirwe imanza.

Yabigarutseho ubwo Abanyarwanda baba mu Bwongereza batangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 7 Mata 2025.

Amb. Johnston Busingye, yibukije ko kuba hari abakiri mu bwihisho mu gihugu cy’u Bwongereza ari imbogamizi ikomeye ku butabera bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba ko u Bwongereza bwakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guharanira ko habaho ubutabera nyabwo ku byaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Abarokotse Jenoside bakwiye kubona ubutabera mu gihe bakiriho ni igikorwa gitanga ihumure rikomeye. Ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Budage, u Buholandi, Denmark, u Bufaransa na Suede byashyikirije ubutabera cyangwa byohereje mu Rwanda abakekwaho Jenoside. Ariko u Bwongereza bwo ni bwo bukirimo kubakira. Abantu batandatu bazwi bakekwaho Jenoside bakiri ku butaka bw’u Bwongereza kandi bazwi n’ubuyobozi bwaho.”

Yavuze ko byasabwe inshuro nyinshi kandi ko yongeye kubisaba, asaba ibihugu kugira uruhare mu kubahiriza amategeko mpuzamahanga yagiye ashyirwaho umukono arimo n’ay’Umuryango w’Abibumbye arebana no gukumira Jenoside no guhana icyaha cya Jenoside.

Ambasaderi Busingye yavuze ko u Rwanda rwabanje kugerageza inzira yo kubasaba ko boherezwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe.

Nubwo inkiko z’u Bwongereza zemeje ko hari ibyo bagomba kubazwa, zanzuye ko batabona ubutabera buboneye boherejwe mu Rwanda ariko u Rwanda rugifite icyizere cy’uko bazagezwa imbere y’ubutabera nubwo bagenda basaza.

Busingye yavuze ko ubuhamya butangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugomba gufasha amahanga kumva neza ko ubwo Jenoside yakorwaga, Umuryango Mpuzamahanga urebera, abasaga miliyoni b’inzirakarengane bicwa ku manywa y’ihangu, bazira uko bavutse.

Yakomeje yibutsa umunsi Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’ingabo zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (UNAMIR), zivuye ku ngabo 2 165 zisigara ari 270 gusa.

Ibi byabaye mu gihe abasirikare bari ku butaka, nk’Umunyakanada Roméo Dallaire wayoboraga UNAMIR, yari yasabye ko izo ngabo zakongerwa.

Mu bakekwaho Jenoside bazwi bari mu Bwongereza harimo, Célestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza.

Yongeyeho ko abantu bagomba kwibuka ariko kandi bagahora bari maso kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside itazongera kugaruka n’ubwo yaba yihishe mu magambo yoroheje cyangwa gahunda zibiba amacakubiri.

Busingye yavuze ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri bizafasha abato kumenya ibyayibayeho, bakamenya ibimenyetso bigaragaza inzira zigana kuri Jenoside, kugira ngo ntibizongere ukundi.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, Jabo Butera, yavuze ko Abanyarwanda batuye imijyi irimo Manchester, Newcastle, Portsmouth bose bifatanyije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitari ku italiki ya 7 Mata gusa ko ndetse no mu minsi iri imbere mu gihe cy’iyi minsi 100 yo Kwibuka.

Ati "Uyu munsi wa taliki 7 Mata navuga ko ari uwa mbere twatangiriyeho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 ariko hano mu Bwongereza n’ubundi hari ibindi bikorwa duteganya muri iyi minsi 100, birimo nk’uko taliki 3 Gicurasi uyu mwaka nabwo tuzahura nk’abanyarwanda benshi batuye hano mu Bwongereza ndetse n’inshuti z’u Rwanda twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 mu gikorwa cyiswe National Rwandan Community Association kizabera mu mujyi wa Portmouth.”

Yavuze ko ibyo bikorwa kandi biteganyijwe mu mijyi nka Liverpool ndetse n’indi itandukanye kandi iyo yose imyinshi muri yo yubatswemo Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ko ubunyarwanda bukwiye kuba mu mutima kandi kuko amateka ari ay’abanyarwanda bakaba ari bo bayabayemo bagomba kuyigisha Isi by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batandatu bihishe muri icyo gihugu, bafatwa bagashyikirizwa inkiko
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda, bifatanyije n’abayobozi bo muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyarwanda batuye imijyi irimo Manchester, Newcastle, Portsmouth bose bifatanyije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bituma n'abanyamahanga bamenya amateka y'u Rwanda
Hirya no hino mu Bwongereza hari ibimenyetso by'inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi
Taliki 3 Gicurasi uyu mwaka nabwo abanyarwanda benshi batuye mu Bwongereza ndetse n'inshuti z'u Rwanda bazibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyiswe National Rwandan Community Association

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .