Ibihugu by’i Burayi birimo u Bubiligi, u Budage, u Bufaransa n’ahandi bigaragaramo abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babinyujije mu nyandiko zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitabo bimwe na bimwe bandika.
Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bihanwa n’amategeko, ndetse Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko kuva mu 2019 kugeza mu 2024 abantu 3.179 babikukiranyweho.
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Bonaventure Ruberwa, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, yatangaje ko hari gukusanywa ibimenyetso ku byaha by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside bikorwa n’Abanyarwanda bari mu mahanga ku buryo bazaregerwa yo.
Yavuze ko abantu benshi bagaragaraho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane mu Bubiligi no mu Bufaransa nyamara baratoye amategeko ayihana.
Ati “Tumaze igihe tubona abantu benshi bari mu Bubiligi. Abenshi ni abana bakomoka ku miryango y’ababyeyi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bashyizeho ihuriro ryitwa Jambo News, ifite n’ibinyamakuru ari na yo ikwirakwiza cyane ingengabitekerezo ya Jenoside hakaba n’abandi barimo ba Padiri Nahimana na bo bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gupfobya Jenoside.”
Yongeyeho ko “Ubu rero Ubushinjacyaha Bukuru bwashyizeho ingamba zo gukusanya ibyo bimenyetso cyane cyane ko mu bihugu barimo, mu Bufaransa no mu Bubiligi hashyizweho amategeko yemera ko abantu bari muri ibyo bihugu baba abenegihugu babo cyangwa se ab’ibindi bihugu bakoze ibyaha byo gupfobya Jenoside bari ku butaka bwabo bashobora gukurikiranwa ubu rero tukaba turimo dukusanya ibimenyetso kuri bose kugira ngo dushobore kubaregera muri ibyo bihugu.”
Ruberwa yasabye abantu bafite amakuru n’ibitabo by’aba bantu baba mu mahanga bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya ko bajya babishyikiriza inzego z’ubutabera.
Ati “Dusaba ubufatanye mu iperereza ngo bashobore gukurikiranwa muri ibyo bihugu tukaba rero dusaba abafite amakuru bose ko bayadusangiza byaba inyandiko zabo, ibitabo basanzemo gupfobya Jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside haba ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bakabiduha kugira ngo na bo bashobore gukurikiranwa cyane cyane ko igaragara mu rubyiruko ubu akenshi bayivoma ku mbuga nkoranyambaga za bariya bantu barimo Jambo News.”
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko hari abatuye mu turere two ku mipaka bakurikira ibiganiro by’abantu bari hanze barwanya u Rwanda ku buryo bishobora no kubayobya mu gihe badasesenguye neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!