00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na RDC byatangiye kuburana mu rukiko rwa Afurika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 February 2025 saa 11:44
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025 ziri kuburanira mu rukiko rwa Afurika Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, AfCHPR, rukorera i Arusha muri Tanzania.

Muri uru rubanza ruzamara iminsi ibiri, Leta ya RDC yareze iy’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uri mu ntambara kuva mu Ugushyingo 2021, bikabangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ikirego cyatanzwe tariki 21 Kanama 2023, ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje kwambura ingabo za RDC ibice bitandukanye muri iyi ntara. Umubano w’ibi bihugu byombi na wo wari ukomeje kuzamba.

Ibi birego Leta y’u Rwanda yabihakanye kenshi, isobanura ko nta shingiro bifite kuko rudafasha uyu mutwe witwaje intwaro, cyane ko abarwanyi bawo ari Abanye-Congo barwanirira uburenganzira bwabo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje inenge ziri mu kirego cya RDC, zirimo kuba mu mwaka ushize Leta ya RDC yaratanze amakuru y’inyongera kuri iki kirego, itabitangiye ibisobanuro.

Minisitiri Ugirashebuja kandi yagaragaje ko muri Kanama 2024, Minisitiri umwe muri Guverinoma ya RDC yagiye ku cyicaro cy’uru rukiko i Arusha, agamije gutera ubwoba abacamanza barwo kugira ngo babogamire ku gihugu cyabo.

Yagize ati “Byashimangiwe n’ikindi gikorwa kitari icya dipolomasi ubwo umwe mu bagize Guverinoma ya RDC yasuye urukiko muri Kanama 2024, bishoboke ko yageragezaga gutera ubwoba abagize uru rukiko.”

Umunyamategeko wa Leta y’u Rwanda, Prof Dapo Akande, yagaragaje ko uru rukiko rusanzwe ruburanisha abantu ku giti cyabo, rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, bityo ko rudakwiye kugwa mu mutego wa Leta ya RDC.

Prof Akande yasobanuye ko uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha igihugu ibyaha byagikorewemo, agaragaza ko ibyo Leta ya RDC irurega, byaba byarakorewe ku bundi butaka butari ubw’u Rwanda.

Yagize ati "Turashimangira ko iki kirego kitari mu bubasha bw’uru rukiko. Ibyo kurenga [ku burenganzira] byagombaga kuba byarakorewe ku butaka bw’igihugu kiregwa."

Abahagarariye Leta y’u Rwanda muri uru rubanza, babwiye urukiko ko iki kirego kigamije kuyobya uburari no guhunga imyanzuro ya dipolomasi igamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko uretse kuba iki kirego cyateshwa agaciro, urukiko rwa Afurika rutakabaye runagitaho umwanya.

Uru rubanza ruyobowe n’abacamanza 10 rukurikiye urwo Leta ya RDC yarezemo iy’u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwabaye muri Nzeri 2024. Na rwo rwari rushingiye ku ntambara yatangiye mu Ugushyingo 2021.

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko urukiko rudakwiye kuburanisha uru rubanza
Prof Akande yagaragaje ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha Leta y'u Rwanda ku byaha byaba byarakorewe muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .