00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rugiye gutangaza icyemezo cyafatiwe Charles Onana ushinjwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 December 2024 saa 04:30
Yasuwe :

Urukiko rwo mu Bufaransa ku wa 9 Ukuboza 2024 ruzatangaza icyemezo rwafatiye Umunya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, ushinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubanza rwa Charles Onana rwaburanishirijwe mu Bufaransa kuva tariki 7-11 Ukwakira 2024.

Ibyaha Charles Onana ashinjwa bishingiye ku gitabo yise ‘Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent’ cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, aho agaragaza ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabaye.

Onana yaburanye ahakana ibyo aregwa ariko abatangabuhamya yitabaje ngo bamushinjure benshi bamutaba mu nama, aho kumushinjura birwanirira basobanura bimwe mu bikorwa bakoreye mu Rwanda.

Iburanisha rimaze gupfundikirwa mu Ugushyingo 2024, Me Richard Gisagara wunganira abarega yabwiye IGIHE ko ubushinjacyaha bwafashe ijambo busaba urukiko ko rwahamya Charles Onana icyaha, ibigaragaza ko sosiyete yose ishyigikiye ikirego cyatanzwe.

Ati “[Ubushinjacyaha] bwafashe ijambo buvuga ko nk’uko abareze babivuga na bo ubwabo babona ko ibyo [Onana] yakoze ari icyaha, ko yanyuranyije n’ingingo ya 21 ya ririya tegeko ryo mu 1881 ko rero yakagombye guhamwa n’icyaha.”

“Ntabwo bamusabiye ibihano, bavuga ko urukiko ari rwo ruzafata ibyo rushaka ariko ni ugushyigikira abarega, bigaragaza ko ubushinjacyaha buhari nk’ubuhagarariye sosiyete. Abarega turi abantu ku giti cyacu, imiryango iza ikarega umuntu ariko kugeza kuri uwo munota twari tutarabona inkunga ya sosiyete yose.”

Me Gisagara yahamije ko agendeye ku zindi manza zagiye zicibwa mbere [jusprudence] zijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi aho umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abayahudi ariko akoresha imvugo zizimije nk’uko Onana azikoresha, inkiko zavuze ko na byo bigomba guhanwa, “ku bwanjye ndumva dufite amahirwe y’uko icyaha kizamuhama bakamuhana.”

Abasesenguzi bagaragaza ko u Bufaransa bwamaze gukura amaboko ku baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayipfobya cyangwa abayihakana.

Muri Mata 2024 ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko hari amadosiye 40 y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside buri gukurikirana kandi ko hari gushyirwa imbaraga mu kuyaburanisha yose.

Ubushijacyaha bwo mu Bufaransa bwasabye ko Onana ahamywa icyaha aregwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .