Uyu mugabo yagombaga gutanga ubuhamya ku wa 9 Ukwakira 2024, ariko yanga gutanga kubutanga ahubwo yandikira urukiko arumenyesha.
Ibaruwa yasomwe mu Rukiko na Perezida w’Iburanisha, Karemera yasoje avuga ko Rwamucyo ari umwere ngo kuko atakumva uburyo umuganga yahinduka umwicanyi.
Ati “Ni gute umuganga yahinduka umwicanyi, umujenosideri”
Uretse Karemera hari n’abandi banyarwanda bagombaga gutanga ubuhamya muri uru rubanza ndetse bivugwa ko bari bafite amakuru menshi kuri Dr. Rwamucyo bamaze kwanga kubutanga barimo Vincent Ntezimana, Jean Marie Vianney Ndagijimana na Noel Ndanyuzwe.
Uwakoze nk’uwakira abagana Ikigo CUSP, Rwamucyo yayoboraga, yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho ari i Kigali.
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye mu biro byari ibya Rwamucyo agasangamo imbunda ebyiri na gerenade.
Yavuze ko Rwamucyo yari umwe mu bantu ba hafi muri MRND ndetse ashimangiye ko yagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside.
Yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi na we yashoboraga kwicwa ariko yarinzwe n’umugabo we bashakanye wari mu batarahigwaga ariko ko musaza we yishwe muri Jenoside.
Undi watanze ubuhamya ni Abel Dushimimana wayoboye Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyitwaga Centre Universitaire de Santé Publique de Butare (CUSP) akaba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Dushimimana yavuze ko yatanze kandidatire ye ku mwanya w’umuyobozi muri Kaminuza ariko Rwamucyo wakundaga kugendera ku moko agaragaza ko Umututsi adakwiye gutorwa.
Yagaragaje kandi ko yigeze gufungwa mu byitso by’Inkotanyi yagaruka ashaka kongera kujya mu mwanya yarimo Rwamucyo akabyitambika.
Yavuze ko kandi uregwa yitabiraga inama nyinshi zirebana n’uburyo Abatutsi bazicwa kandi ko yakundaga gutera abantu ubwoba bwo kuba yanabica.
Urubanza rurakomeje humvwa abatangabuhamya banyuranye barimo abashinja n’abashinjura Rwamucyo.
Rwamucyo Eugène akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha muri icyo cyaha ndetse n’ubwinjiracyaha mu gutegura umugambi wo gukora Jenoside.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!