Urwo rubanza ruteganyijwe gutangira ku wa 1 Ukwakira 2024, rukazaburanwa mu gihe cy’ibyumweru bitanu.
Muri urwo rubanza hazumvwa abatangabuhamya 60 barimo abashinja n’abashinjura ndetse hakaba n’abatangabuhamya b’inzobera mu mateka cyangwa abandi bafite ubumenyi bwihariye ku ngingo zihariye bifashishwa n’urukiko.
Rwamucyo w’imyaka 63 yahoze ari umuganga mu bitaro bya Maubeuge, hari hashize igihe kinini hategerejwe ko agezwa mu butabera.
Rwamucyo yavukiye mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri, yari umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyitwaga Centre Universitaire de Santé Publique de Butare (CUSP), ashinjwa kuba yari ku isonga mu bateguye Jenoside mu Mujyi wa Butare.
Ku wa 02 Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu rumaze kumuhamya ibyaha byo gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarizaga ikorwa rya Jenoside, gutanga ibikoresho by’ubwicanyi, gufata bugwate abagore n’abakobwa b’abatutsikazi, kubara no kumenya abishwe.
Rwamucyo ageze mu Bufaransa yahawe akazi mu bitaro bya Kaminuza bya Lille nyuma akorera ibitaro bya Maubeuge, ahagarikwa mu Ukwakira 2009, ibyo bitaro bimaze kumenya ko ashakishwa kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 26 Gicurasi 2010 yafashwe na Polisi Mpuzamahanga hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, afatirwa mu irimbi rya Sannois aho yari mu ishyingurwa rya Jean Bosco Barayagwiza waguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Benin.
Rwamucyo yafunzwe amezi ane gusa, arekurwa ku wa 15 Nzeri 2010, Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwanga kumwohereza mu Rwanda, ariko rwemeza ko agomba gukurikiranwa mu Bufaransa adafunzwe.
Muri dosiye y’urubanza ruburanwa, Rwamucyo akurikiranyweho ibyaha bigera muri binyuranye birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanya cyaha muri icyo cyaha ndetse n’ubwinjiracyaha mu gutegura umugambi wo gukora Jenoside.
Uru rubanza rubaye nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa ruburanishije urwaregwagamo Munyemana Sosthéne waje no guhamywa ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka 24.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!