Ubushinjacyaha burega abo bantu icyenda, ibyo byaha bakoze muri 2021 binyuze mu mahugurwa yateguwe n’ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda rya DALFA Umurinzi.
Bwagaragarije Urukiko ko muri ayo mahugurwa, bahuguwe ku buryo bwo guhirika ubutegetsi n’amayeri ashobora kwifashishwa bishingiye no ku gitabo cyitwa “Blueprint For Revolution" cyanditswe n’umunya-Serbia Srdja Popovic, bahugurwagaho.
Ni igitabo kigaruka ku buryo bwo guhangana n’ubutegetsi hatifashishijwe intwaro, akaba ari na byo abaregwa bahuguwemo.
Ubwo Ndayishimiye Jean Claude, uri mu baregwa yireguraga ku byo akurikiranyweho, yaburanye ahakana ibyaha.
Yavuze ko yari asanzwe ari umucuruzi, akorera mu Karere ka Muhanga akaba ari naho yafatiwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku wa 13 Ukwakira 2021.
Yemeza ko ayo mahugurwa yayitabiriye, nyuma gutumirwa na Sibomana Sylvain bari basanzwe baziranye kuko aturanye na mushiki we, i Muhanga.
Yavuze ko yitabiriye ayo mahugurwa akoresheje telefoni ye kuko abayakoze bari bifashishije ikoranabuhanga, anakoresha amazina ya Brown mu gihe cy’amahugurwa.
Yasobanuye ko ubwo yatabwaga muri yombi yabanje gutekereza ko afatiwe ibifitanye isano n’imisoro cyangwa haba hari umukobwa wamubeshyeye ikindi cyaha.
Yavuze ko yamenyeshejwe ibyo aregwa birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, no gutangaza amakuru y’ibihuha akamenyeshwa ko bifitanye isano n’amahugurwa yari yaritabiriye muri Nzeri 2021.
Yagaragaje ko ageze mu Bushinjacyaha, ibyaha aregwa byongerewemo ibindi birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Yabwiye Urukiko ko yizeye kubona ubutabera kuba ari imbere y’abacamanza.
Yerekanye ko atigeze akora icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, avuga ko nta mutwe bigeze bashyiraho cyangwa bajyamo kuko nta n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigeze bakora.
Yasobanuye ko abahuriye mu nama batari baziranye bityo ko batakwitwa umutwe w’abagizi ba nabi anavuga ko adasanzwe ari inshuti y’abo bareganwa.
Yavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko abagize ishyaka ritemewe rya Dalfa Umurinzi ari umutwe w’abagizi ba nabi yaba ari injyana itajyanye n’indirimbo.
Yagaragaje ko adakwiye kubazwa byinshi kuko atari we wateguye amahugurwa, atateguraga amasomo yahabwaga abahugurwa cyangwa ngo abe yarashishikarije abantu kuyajyamo.
Ubwo bari mu nama Ndayishimiye yatanze ibitekerezo by’uburyo bwari kwifashishwa mu bikorwa byabo by’umwihariko muri Operation Serwakira, yagaragaje ko bagomba kunyanyagiza impapuro zanditseho amagambo y’ibyo barambiwe ngo bakazinyanyagiza bifashishije moto kandi banambaye mask kugira ngo Leta nibibona icanganyikirwe.
Ndayishimiye yavuze ko ibyo byari bikiri mu bitekerezo kandi bitigeze bishyirwa mu bikorwa bityo ko atakabaye abikurikiranwaho.
Ati “Cyakabaye cyarabonewe ibimenyetso simusiga kugira ngo n’icyo gitekerezo natanze harebwe niba cyaragize ingaruka.”
Yongeyeho ati “Ndabasaba ko ibi bintu byitwa ibitekerezo, igitabo byaba biri muri video cyangwa muri Audio, kabone nubwo haba hari n’imvugo zitishimirwa…rwabona ko ibitekerezo byatanzwe, igitabo cyasomwe, ababyitabiriye, nta ngaruka byateje kandi nta n’iyo byari guteza, kuko byari ibitekerezo kandi nta n’umugambi ababitanze bigeze bagira.”
Yasoje ashimira Urukiko ko rwamuteze amatwi yongera kurusaba guhabwa ubutabera buboneye.
Ati “Mbashimiye ko mwanteze amatwi kandi ko muzampa ubutabera buboneye atari uko mungiriye impuhwe ahubwo ari uko bikwiriye.”
Perezida w’Inteko iburanisha urwo rubanza yamusabye gukomeza kwizera ubutabera kandi amwizeza ko icyemezo kizafatwa ku byo aregwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.
Me Gatera Gashabana, yagaragaje ko kuba uwo yunganira yaragiye mu mahugurwa atari ikibazo kandi bitakagombye kuba icyaha.
Yagaragaje ko abari mu mahugurwa batari baziranye, bityo kuvuga ko bishyize hamwe mu ishyaka ritemewe rya Dalfa Umurinzi ari ibyo kwamaganira kure kuko Ndayishimiye ngo atari asanzwe ari umuyoboke waryo.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bukwiye kugaragaza uwo mutwe w’abagizi ba nabi abaregwa baba baragiyemo.
Yasabye Urukiko ko rwazahamagaza umutangabuhamya wifashishijwe n’Ubushinjacyaha akaba yagira ibyo abazwa.
Ati "Twumva yahamagazwa tukagira ibyo tumubaza, kuko umuntu ntiyaza imbere y’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha ngo nje gutanga amakuru...yagiye gutanga amakuru ahita arahizwa. Muri uko kumurahiza hari ikintu kidasobanutse kuko hari icyo twazanareba kijyanye no kureba niba koko yaragombaga kurahira ko azavugisha ukuri. Kubera iki tubivuga? Ni uko avuga ko bamwe barimo Sibomana Sylvain bari bafite aho bahurira mu buryo bw’imitegekere (y’ishyaka)."
Yagaragaje ko uburyo uwo mutangabuhamya yakoresheje afata amajwi y’abo bari kumwe, yabikoze mu buryo butemewe n’amategeko, kuko yakabaye yari afite icyemezo cy’Umushinjacyaha Mukuru nk’uko itegeko ribiteganya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!