00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twagirayezu wari waragizwe umwere yasabiwe igifungo cya burundu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 May 2024 saa 08:23
Yasuwe :

Nyuma yo kugirwa umwere tariki ya 11 Mutarama 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ubujurire guhamya Twagirayezu Wenceslas uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu.

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ubwo rwagiraga Twagirayezu umwere, rwasobanuye ko abamutanzeho ubuhamya bumushinja kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Perefegitura ya Gisenyi bivuguruje.

Ubushinjacyaha buhamya ko Twagirayezu wari warahungiye muri Denmark yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Kiliziya ahantu hatandukanye harimo i Mudende, Kiliziya ya Busasamana na Komini Rouge.

Nyuma y’aho urukiko rumugize umwere, tariki ya 11 Mutarama Ubushinjacyaha bwatangarije ku rubuga X buti “Ubushinjacyaha ntabwo bwemeranya n’icyemezo cy’urukiko rukuru (HCCIC) ndetse n’impamvu zashingiweho mu kugira umwere Twagirayezu Wenceslas. Ubushinjacyaha buzajuririra iki cyemezo.”

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko urukiko rukuru rwirengagije ibimenyetso n’ubuhamya bishinja Twagirayezu, birimo inyandiko yemeza ko kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Mata 1994 yari mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Twagirayezu, we yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza ko ubwo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, atabaga mu Rwanda. Yasabye urukiko rw’ubujurire gushyigikira icyemezo cy’urukiko rukuru, agakomeza kuba umwere.

Tariki ya 21 Kamena 2024 ni bwo urukiko rw’ubujurire ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza.

Twagirayezu yasabiwe igifungo cya burundu, we asaba kugirwa umwere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .