Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamaze gutanga itariki Turahirwa azaburaniraho n’Ubushinjacyaha.
Biteganyijwe ko ku wa 6 Gicurasi 2025, Saa Tatu za mu Gitondo ari bwo uru rubanza ruzaburanishwa, Ubushinjacyaha busobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we akisobanura ku byo aregwa.
Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).
Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu, agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.
Turahirwa Moses yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli Moshions yashinze ikaba imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!