00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete sivile ihangayikishijwe n’uko abagezwa mu nkiko bakekwaho gusambanya abana bakiri mbarwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 10:19
Yasuwe :

Sosiyete sivile yazamuye ijwi ku kibazo cy’uko umubare w’abakekwaho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bakurikiranwa bagahamywa ibyaha ukiri muto.

Imibare itangwa n’Ubushinjacyaha Bukuru igaragaza ko mu myaka itanu ishize (hagati ya 2017 na 2022) amadosiye 20.095 y’abana basambanyijwe yashyikirijwe Ubushinjacyaha ariko 11.856 akaba ari yo yagejejwe mu nkiko.

Ni ukuvuga ko amadosiye 8.104 yateshejwe agaciro ku rwego rw’ubushinjacyaha.

Ku rwego rw’inkiko mu madosiye 11.856 yagejwejweyo, agera ku 9.350 ni yo yafashweho icyemezo n’abacamanza mu gihe agera kuri 20 ku ijana bigitegerejwe ko imanza zayo zisomwa.

Ubushinjacyaha bwatsinze imanza zigera ku 6615 mu 9350 zaciwe.

Umugenzuzi mu Rwego rw’Ubushinjacyaha, Africa Frédéric, yabwiye itangazamakuru ko mu mbogamizi zikigaragara mu madosiye y’abakurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakirimo ko kubona ibimenyetso bihagije bigoranye hashingiwe ku kuba benshi mu bahohotewe badashaka kugaragaza ibyababayeho.

Ati “ Mu bibura ndibwira ko ari uko abaturage batarakangurirwa kumenya uburenganzira bwabo. Ntibakwiye gutinya kuvuga ibyababayeho. Ubushinjacyaha butsinda imanza nke kubera kubura ibimenyetso. Bamwe mu bahohotewe batsimbarara ku makuru bakayatanga hashize igihe kirekire bigatuma kuyahuza bigorana.”

Mu gihe ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byiyongera, umuryango ugamije guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, CERULAR wagaragaje ko hari icyuho hagati y’amadosiye akorwaho iperereza n’agwzwa mu nkiko.

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango utegamiye kuri leta ryabonywe na Newtimes rigira riti “Nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu gushyiraho amategeko n’inzego zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, CERULAR ihangayikishijwe n’uko rikomeza kwiyongera kandi ababigizemo uruhare ntibabibazwe uko bikwiye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’uyu muryango, John Mudakikwa, yavuze ko mu gihe ibi byaha byaba bidakurikiranwe ngo ababigizemo uruhare bahanwe, byatuma sosiyete ibifata nk’ibyoroheje mu gihe ari ibyaha biremereye.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 cyangwa igifungo cya burundu iyo cyakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14 cyangwa iyo cyakurikiwe no kumugira umugore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .