00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sgt Minani warashe abaturage batanu i Nyamasheke agiye kuburanishirizwa mu ruhame

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 December 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Sgt Minani Gervais, umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa abasivile batanu araburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha kuri uyu wa Kabiri.

Ni urubanza biteganyijwe ko ruburanishirizwa mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke mu Mudugudu wa Rubyiruko ku wa 3 Ukuboza 2024.

Saa Saba z’ijoro ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarasiye mu kabari abantu batanu barimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51. Aba bose bahise bapfa.

Sergeant Minani yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, atabwa muri yombi, naho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu burukiro bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.

Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera RDF yahumirije imiryango yabo iyizeza ubutabera n’ubufasha.

Sgt Minani agiye kuburanishirizwa mu isantere ya Rubyiruko aho yarasiye abasivile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .