00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza Sempoma na Munyankindi wa Benediction bagizwe abere, Nyirarukundo ahamwa n’icyaha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 December 2024 saa 10:35
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umutoza Sempoma Felix n’Umunyamabanga Mukuru wa Benediction Club, Munyankindi Bénoît, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranyweho, mu gihe rwahamije Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, rubahanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri umwe.

Rwemeje ko Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel bafatanya guha Jazilla Mwamikazi indishyi zingana na 1 000 000 Frw n’igihembo cy’avoka kingana na 500 000Frw.

Rwategetse ko kandi Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel batanga amagarama y’urubanza angana na 20 000Frw.

Abaregwaga ni Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Sempoma Félix, Munyankindi Bénoît, Umunyamabanga Mukuru wa Benediction Club, na Murenzi Emmanuel wahoze ari Umuyobozi wa Tekinike muri FERWACY.

Bivugwa ko ibyaha bari bakurikiranyweho babikoze ubwo Munyankindi Bénoît wari ushinzwe gutanga urutonde rw’abakinnyi bitabira amarushanwa, Murenzi Emmanuel watangaga nimero abakinnyi bakoreshaga mu masiganwa (UCI number), Sempoma Felix washinze akaba n’Umutoza w’Ikipe ya Benediction, ndetse na Nyirarukundo Claudette wahinduriwe imyaka y’amavuko ndetse n’amazina.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko ibyaha byakozwe bishingiye ku myirondoro ya Nyirahabimana Claudette wakunze kwiyita Nyirarukundo Claudette mu marushanwa yitabiraga nk’umukinnyi wa Benediction Cycling Team.

Uwunganira Nyirahabimana yavuze ko kugira ngo akoreshe amazina ya Nyirarukundo byaturutse ku kwibeshya kuko ari izina yakoreshaga kera akiri muto, ari na ryo yahamagarwaga mu bice by’iwabo.

Icyo gihe byatumye ayo mazina ari yo akoresha ku cyemezo yabatirijweho kandi ibyo bikaba byarakozwe atarinjira mu mukino w’amagare no mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kubamya ibyaha rukabahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Nyuma yo gusuzuma imyiregurire y’impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cya Jazilla Mwamikazi gifite ishingiro kuri bimwe.
Rwemeje ko ikirego cy’indishyi cya Eugene Uwambaje na Ndabaga Sport and Education nta shingiro gifite.

Rwemeje ko Nyirarukundo na Murenzi Emmanuel bahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri ariko ko Sempoma Felix na Munyankindi Benoit badahamwa n’ibyaha baregwaga.

Urukiko rwahanishije Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese.

Rwemeje ko Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel bafatanya guha Jazilla Mwamikazi indishyi zingana na 1 000 000Frw n’igihembo cy’avoka kingana n’ibihumbi 500 Frw.

Rwategetse ko Nyirarukundo na Murenzi gutanga amagarama y‘urubanza angana na 20 000Frw.

Ubwo Nyirarukundo Claudette yatsindaga isiganwa rya Kibeho Race mu 2022, mu cyiciro cy'abangavu batarengeje imyaka 19
Sempoma Felix yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .