Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, ni bwo Sempoma Félix, Munyankindi Bénoît, Nyirahabimana Claudette na Murenzi Emmanuel bitabye urukiko, ariko uyu wa nyuma akaba atagaragaye mu Rukiko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha byakozwe bishingiye ku myirondoro ya Nyirahabimana wagiye akoresha amazina atandukanye mu marushanwa yitabiraga nk’umukinnyi wa Benediction Cycling Team.
Uwunganira Nyirahabimana yavuze ko kugira ngo akoreshe amazina ya Nyirarukundo byaturutse ku kwibeshya kuko ari izina yakoreshaga kera akiri muto, ari na ryo yahamagarwa mu bice by’iwabo.
Icyo gihe byatumye ayo mazina ari yo akoresha ku cyemezo yabatirijweho kandi ibyo bikaba byarakozwe atarinjira mu mukino w’amagare no mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Munyankindi na we ukurikiranyweho ibyaha byo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, yabihakanye avuga ko bidafite ishingiro kuko umwanya yariho utamwemereraga kubikora.
Uyu mugabo yavuze ko igihe cyagaragajwe nk’icyakoreweho ibyaha yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY kandi mu nshingano ze hatarimo gutanga ibyangombwa ku bakinnyi, ahubwo iby’imyirondoro bimenywa n’ikipe.
Uyu kandi yavuze ko ibyaha byakorewe muri siporo bifite aho bikemukira mu nzego zayo by’umwihariko muri komisiyo nkemurampaka zo guhera muri federasiyo y’igihugu kugera ku rwego rw’Isi.
Sempoma na we yavuze ko kuva yagirwa Umutoza mu Ikipe y’Igihugu y’Amagare atigeze yongera kuba Umuyobozi wa Benediction, kandi ikipe yari afite ari iy’abagabo bityo atari gutonesha Nyirahabimana wari mu y’abagore ifite undi mutoza.
Uwari uhagarariye abaregera indishyi ari bo Ndabaga Cycling Team, yasabye ko bazihabwa kuko hari urwego Umwamikazi Djazila wabaye uwa kabiri muri ayo marushanwa yari kuba yaragezeho ariko akadindizwa no kuba yarariganyijwe ibihembo bye.
Abunganira abaregwa bagaragaje ko igihe amarushanwa ya Kirehe Race, Gisaka Race na Kibugabuga Race yabereye, Ndabaga Cycling Team yari itarabaho ahubwo Umwamikazi yari umukinnyi wa Les Amis Sportif y’i Rwamagana.
Ubushinjacyaha bwasabiye aba bose igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ariko Sempoma na Munyankindi bo basaba ko igihe bagirwa abere bakwishyurirwa uwababuraniye ndetse n’indishyi bingana na miliyoni 2 Frw kuri buri muntu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!