Ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano,kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye kubirego abantu bamuregaga.
Ati “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse nubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye, akavura inyatsi, akaba ngo afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro. Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe."
Salongo kugeza uyu munsi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.
Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu Kagari ka Maranyundo, Umudugudu wa Mayange. Akaba yarafatanywe, impu z’ibisimba, Amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, Amagi n’Inkono.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Salongo afunzwe nyuma yaho umuvugizi wa RIB aherutse gutangaza ibice bitanu uru rwego ruri kwibandaho cyane bigaragaramo ibyaha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ibyo bice ni igice cy’imyidagaduro (Abahanzi baririmba), iyobokamana n’ivugabutumwa, kwamamaza imbaraga zidasanzwe n’ubupfumu, gukangisha gusebanya hakoreshejwe amashusho y’ubwambure no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!