Rwema yatawe muri yombi ku wa 6 Kanama 2024.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibyo byaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, n’ihazabu ya miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 Frw.
Rwategetse ko Rwema yishyura uwitwa Rugaba Emmerance miliyoni 40 Frw nk’indishyi, akishyura Barihamwe Cyprien miliyoni 18 Frw, Munyengabe Syvestre miliyoni 13 Frw, Hatangimbabazi Vincent miliyoni 2,5 Frw n’uwitwa Habarugira Justin akimwishyura miliyoni 1,8 Frw.
Urukiko kandi rwategetse ko Rwema atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw.
Rwema yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abantu baregeye RIB ari na bo Urukiko rwategetse ko bagomba guhabwa indishyi.
Ubusanzwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!