00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: IBUKA yemeje ko urupfu rwa Tito Barahira rutazabuza kuregera indishyi z’ibyo yangije

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 July 2024 saa 03:11
Yasuwe :

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, watangaje ko nubwo Tito Barahira wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside wari ufungiye mu Bufaransa yapfuye, bitazakuraho kureba uko batanga ikirego kugira ngo mu mitungo ye hakurwemo indishyi zakwishyurwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare.

Ku wa 29 Nyakanaga 2024, ni bwo Me Richard Gisagara wari mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien, yatangaje ko Tito Barahira wari warakatiwe burundu yapfuye aguye muri gereza yo mu Bufaransa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yabwiye IGIHE ko bamenye ko koko Tito Barahira yapfuye ariko ko babimenye n’ubundi bari kureba uko baregera indishyi kuko bari baramenye ko imitungo ye we na Ngenzi Octavien batangiye kuyiyandukuzaho.

Yagize ati “Twababajwe n’uko yapfuye kandi hari ibyangijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare yari atararyozwa, twibwiraga ko twazaregera indishyi ariko n’ubundi ntabwo bihagarara turareba icyakorwa. Hari imitungo yabo we na Ngenzi Octavien iri hano Kabarondo twumvise amakuru ko bari bari kugenda bayiyandukuzaho ikandikwa ku bandi bantu tuzabikurikirana tunatange ikirego turebe.”

Ndindabahizi yavuze ko nubwo aba bagabo babiri bahoze bayobora Komine ya Kabarondo bakatiwe n’Inkiko ku byaha bya Jenoside, hari abarokotse batari bakaregera indishyi z’ibyabo bangije aho kuri ubu bari bakiganira ukuntu hazatangwa icyo kirego.

Yavuze ko nubwo Tito Barahira yapfuye bitazababuza kureba niba ari ngombwa ko baregera indishyi zikazakurwa mu mitungo ye afite mu Murenge wa Kabarondo irimo inzu n’amasambu.

Tito Barahira wapfuye afite imyaka 73 y’amavuko, yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Kuri ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yafatiwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa i Toulouse mu 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016. Ntabwo yigeze yemera ko yabikoze.

Barahira yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, kandi hari ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica, ubundi akaba ari we ubwe ubica.

Muri Nyakanga 2016, urukiko rubanza rwamukatiye igifungo cya burundu, gishimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye, muri Nyakanga 2018 no mu Ukwakira 2019.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .