Yatawe muri yombi nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukoreye muri aka karere ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byisara urubyiruko, ababyeyi bakaruha amakuru avuga ko uyu mwarimu yidegembya kandi yarasambanyije abanyeshuri bane akanabatera inda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu yatawe muri yombi.
Ati “Nibyo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya abanyeshuri. Afunganywe mu buryo bw’iperereza n’Umuyobozi w’Ishuri ndetse n’umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri”.
Mu banyeshuri bane uyu mwarimu akekwaho gutera inda, harimo uwo bivugwa ko yamujyanye mu Bugarama ahitwa muri Site akamufasha kuyikuramo n’abandi batatu barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n’umwe wo mu kagari ka Gakoni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!