BTN itangaza ko icyo cyaha aba bombi bakurikiranyweho cyabaye ku itariki 3 Nzeri 2024, ubwo uwo mwangavu n’uyu muhungu bavuga ko bakundana bari biriwe mu murima bahinga ubwo bari bahinguye bataha iwabo w’uwo muhungu.
Nyina wa Iberabose ngo yaje kubashyira ibiryo mu nzu uwo musore araramo muri urwo rugo ari naho icyo cyaha cyo gusambanya uwo mwana cyabereye.
Icyo nyina w’uyu muhungu akurikiranyweho ni ukuba icyaha cyarabereye iwe mu rugo ndetse abizi ntagire icyo abikoraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Ntawizera Jean Pierre yagize ati "Binjiye mu cyumba barifungirana umuhungu aramusambanya nyuma ashaka gucika arafatwa umukobwa na we ajyanwa kwa muganga ariko aza kubaca mu rihumye yigarukira kwa wa muhungu".
Ntawizera yongeyeho ko nk’ubuyobozi nyuma bashatse imiryango yombi bayiganiriza kuri icyo kibazo ariko asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakirinda ubufatanyacyaha mu byaha ibyo ari byo byose.
Uwasambanyijwe yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ndetse yasubiye kwiga nk’abandi. Ni mu gihe abakurikiranyweho icyaha bo bafungiye kuri Station ya RIB ya Gashonga muri ako Karere ka Rusizi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!