Ruranga wari usigaye ari umuhesha w’inkiko w’umwuga nyuma yo gusezera akazi muri Minisiteri, yatawe muri yombi ku itariki ya 8 Kamena 2024.
Yafatanywe n’umucuruzi witwa Nkundimana Jean Damascène, bombi bakurikiranyweho gufatanya gukora ibyaha by’iyezandonke ndetse no kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo.
Kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Urukiko r’Ibanze rwa Nyarugenge, Rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nkundimana Jean Damascène na Ruranga Jean bacyekwaho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma bacyekwaho icyaha cy’iyezandonke nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabigaragaje.
Urukiko kandi rwategetse ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kubera uburemere n’ingaruka by’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Abaregwa bashobora kujurira icyemezo cy’urukiko mu gihe cy’iminsi itanu bakikimenyeshwa.
Ibyaha aba bombi bakurikiranyweho byakozwe mu bihe bitandukanye kuva mu 2021 Ruranga akora muri Minisiteri y’Ubutabera kugeza mu ntangiriro za 2024 ubwo yasezeraga akajya kuba umuhesha w’inkiko wigenga.
Ruranga akurikiranyweho kuba yarakoresheje umwanya yarimo muri iyo minisiteri, akajya agura imitungo bimworoheye ahendesheje ba nyirayo nyuma afatanyije na Nkundimana bakayigurisha bagakuramo inyungu z’umurengera.
Ibi byose Ruranga akekwaho kuba yarabikoze ku kagambane na Nkundimana aho baguze imitungo isaga 40 igizwe n’inzu, ubutaka ndetse n’amashyamba byose hamwe bifite agaciro karenga miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda, hatarimo iyo bagiye bagurisha.
Iyi mitungo bivugwa ko bagiye bayigura ahantu hatandukanye mu gihugu hose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!