Bivugwa ko iki cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 28 Werurwe 2022 mu Mudugudu wa Rutonde, Akagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Munganyinka Bibiane ngo yagiranye amakimbirane n’umugabo we Baraturwango François bahimbaga Mitera bararwana hanyuma kubera ko umugabo yari yanyoye inzoga yikubita hasi maze Munganyinka afata isuka ayikubita umugabo we mu mutwe arapfa.
Nk’uko tubikesha Ubusinjacyaha Bukuru, Munganyinka Bibiane yaburanye yemera icyaha, asobanura ko yabitewe no kuba na we yari yabanje kumukubita, asaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!