Muri Nzeri mu 2022 nibwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.
Mu mpera z’iki cyumweru, urubanza rw’uyu musaza rwakomeje humvwa abatangabuhamya babiri barimo n’umugore uvuga ko yahoze ari umuturanyi wa Kabuga ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Ubuhamya aba bantu uko ari babiri batanze bwagarutse cyane ku bikorwa by’interahamwe za Kimironko ziswe iza Kabuga.
Uyu mutangabuhamya w’umugore wahawe izina rya KAB 086 ku mpamvu z’umutekano we yavuze ko yari umuturanyi wa hafi wo kwa Kabuga.
Yabajijwe n’Urukiko uburyo avuga ko yabonye Kabuga yakira Interahamwe iwe mu rugo kandi kwa Kabuga hari hazengurutswe n’igipangu.
Uyu mutungabuhamya yavuze ko yabonye Kabuga ubwo yakiraga izi nterahamwe aziha ikaze iwe ubwo zari zivuye muri mitingi ya politiki y’ishyaka MRND. Uyu mutangabuhamya we ngo icyo gihe yari ari mu muhanda.
Ku bijyanye n’imbunda bivugwa ko zatanzwe na Kabuga zigakoreshwa kuva tariki 8 Mata mu 1994, uyu mutangabuhamya yavuze ko izo mbunda zazanywe n’umusirikare ndetse ashimangira ko aya makuru yayamenye kuko yumvise abantu bavuga ko bagiye gufata imbunda kwa Kabuga zazanywe n’umusirikare.
Ku bijyanye n’imihoro bivugwa ko Kabuga yaguze, uyu mutangabuhamya yavuze ko aribyo kuko Interahamwe zigeze kuza iwabo kureba Se zigamba ko Kabuga afite intwaro nyinshi.
Urukiko rwabajije uyu mutangabuhamya kandi niba yaba hari icyo azi kuri Hajabakiga wakunze kugarukwaho muri uru rubanza nk’uwayobora izi nterahamwe za Kimironko.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko atamuzi amaso ku maso ariko izina rye yagiye aryumva kenshi.
Uwari umufundi kwa Kabuga nawe yavuze
Muri uru rubanza kandi humviswe ubuhamya bw’umugabo uvuga ko yari umufundi ndetse yakoze n’iyi mirimo mu rugo rwa Kabuga.
Uyu mutangabuhamya wahawe izina rya KAB 072 ubuhamya bwe yabutanze ari i Arusha muri Tanzania hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika
Uyu mugabo yavuze ko mu rugo rwa Kabuga yari ahazi neza kuko yari umuturanyi we kandi akaba yarajyaga akorayo imirimo y’ubufundi cyane cyane ibijyanye no gusana imiyoboro y’amazi.
KAB 072 yabwiye urukiko ko mu 1992 yiboneye n’amaso ye interahamwe ziva mu rugo rwa Kabuga ziri mu makamyo ye, ndetse nyuma akaza kumva amakuru ko zagiye kwitoreza mu ishyamba rya Gishwati.
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko yabonaga kenshi interahamwe zitoreza kwa Kabuga, aho zimwe zahirirwaga zikanaharara, mu gihe izindi zo zatahaga zikagaruka mu gitondo. Aho ngo hari inzu nini interahamwe n’abakozi babagamo.
Yabwiye Inteko iburanisha ko mu gihe cya Jenoside mu rugo rwa Kabuga hari inzu yari irimo irahazamurwa byavugwaga ko ariyo izajya ikoreramo Radiyo ya RTLM. Yavuze ko aya makuru yayamenye kuko byari byanditseho ku gishushanyo mbonera cyayo, ndetse no ku ruhushya rwo kubaka.
Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.
Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije, akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.
Byongeye kandi, bivugwa ko afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.
Ashinjwa ko afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu bafatwaga nk’Abatutsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!