00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yataye muri yombi abayobozi babiri bo mu murenge wa Kigali

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 18 March 2025 saa 03:37
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abayobozi babiri bo mu Murenge wa Kigali, barimo Mutware François ushinzwe imari n’ubutegetsi hamwe na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo, bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira ruswa.

RIB yabataye muri yombi ku wa 18 Werurwe 2025.

Mu itangazo RIB yasohoye, yatangaje ko aba bayobozi bombi bafashwe bakira ruswa, aho umwe yafashwe yakira ruswa ya 200.000 Frw, mu gihe undi yakiraga iya 100.000 Frw.

Aba bayobozi bombi bakiriye iyi ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.

RIB yatangaje ko aba bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .