00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Me Vincent Lurquin yasabwe ibisobanuro ku guhagararira Rusesabagina mu rubanza nta burenganzira afite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kanama 2021 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Izina Me Vincent Lurquin si rishya ku bakurikiranye urubanza rwa Paul Rusesabagina, uregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’iterabwoba. Uyu mugabo w’imyaka 62 ni umunyamategeko mu Rugaga rw’Abavoka rwa Bruxelles mu Bubiligi.

Kuva mu myaka yo hambere Me Lurquin ni umwe mu bunganira Rusesabagina mu mategeko ndetse ubwo umukiliya we yatabwaga muri yombi mu mwaka ushize, yagerageje kumuburanira ariko ubusabe bwe bugonga urukuta.

Ubusanzwe Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo yaryo ya karindwi irebana n’abavoka bo mu mahanga, igena uburyo bashobora kwemererwa gukorera umwuga wabo mu gihugu.

Ikomeza iti “Mu gihe amategeko y’iwabo [aha ni u Bubiligi, igihugu cya Me Lurquin] atabuza Abanyarwanda bene ubwo burenganzira kandi bitanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga, Abavoka bari mu rugaga mu mahanga bahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bibaye ngombwa, bagomba ariko kubaha amategeko agenga uwo mwuga mu Rwanda. Umukuru w’Urugaga atanga ubwo burenganzira bwo gukorera mu Rwanda.’’

Iyi ngingo kandi yakunze kugarukwaho cyane mu rubanza ndetse mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe 2021, Rusesabagina yavuze ko muri Nzeri 2020 ubwo yatangiraga kuburana, Umwavoka we w’Umubiligi, Vincent Lurquin, yageze mu Rwanda ariko ahava batabonanye.

Umucamanza Muhima Antoine yifashishije ingingo zitandukanye zirimo n’amategeko y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yavuze ko hari icyo amategeko ateganya, bityo Rusesabagina adakwiye gukomeza kuvuga ko yangiwe guhitamo abamwunganira yishakiye.

Rusesabagina ari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ku byaha by’iterabwoba.

Uyu mugabo w’imyaka 67 washinze Impuzamashyaka MRCD yashyigikiye ibitero byagabwe mu Rwanda mu bihe bitandukanye, ari muri dosiye imwe n’abandi bantu 20 bareganwa barimo Nsabimana Callixte “Sankara” wari Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN na Nsengimana Herman wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Rusesabagina kuva yagera imbere y’ubutabera yakunze kuvuga ko ari umuturage w’u Bubiligi, yaburanye yunganiwe na Me Rudakemwa Félix na Me Gatera Gashabana kugeza ku wa 12 Werurwe 2021, ubwo yanzuraga kwikura mu rubanza kuko ngo atizeye kubona ubutabera.

-  Kuva Rusesabagina yakwikura mu rubanza ni bwo umunyamategeko we yagarutse mu rukiko

Nyuma yo kwivana mu rubanza kwa Rusesabagina rwakomeje kuba ndetse urukiko rwanzura ko umwanzuro ugomba gutangazwa ku wa 20 Kanama 2021.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo rwatangaje ko isomwa ryimuriwe tariki 20 Nzeri 2021 saa tanu za mu gitondo. Ni icyemezo cyafashwe kubera ubunini bwa dosiye, ikeneye umwanya uhagije wo kuyisesengura.

Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina gufungwa burundu, dore ko yaburanye atemera ibyaha ashinjwa.

Uyu munsi ubwo hatangazwaga amatariki mashya isomwa ry’urubanza ryimuriweho, Me Gatera Gashabana waruherukaga mu rubanza mbere ya Werurwe umukiliya we atararwikuramo ari mu bumvise uyu mwanzuro ari mu Rukiko rw’Ikirenga.

Yari kumwe n’Umunyamategeko Vincent Lurquin uvuga ko asanzwe yunganira Paul Rusesabagina mu Bubiligi.

Uyu munyamategeko kuva na mbere yerekanye ibyangombwa bimuhesha uburenganzira bwo kuburanira Rusesabagina ariko ntibyahabwa agaciro kugeza asubiye iwabo; akongera kugaruka mu gihugu ariko atemerewe kuburana imanza.

-  Me Lurquin yasabiwe gukurikiranwa

Nyuma yo kujya mu rukiko mu buryo bunyuranye n’amategeko, no kwambara impuzankano iranga abavoka kandi nta burenganzira abifitiye, Me Lurquin yanenzwe imyitwarire, anasabirwa gukurikiranwa.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter, rwatangaje amakuru y’uko Me Lurquin yagaragaye mu rukiko “nk’umunyamategeko, yambaye umwambaro ubaranga kandi si umunyamuryango ndetse ntanemerewe gukora mu Rwanda.’’

Rwakomeje ruti “Yasabwe gusobanura imyitwarire ye.’’

Abatanze ubutumwa kuri iki gitekerezo bahurije ku kuvuga ko imyitwarire ya Me Lurquin idakwiye imbere y’ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.

Maurice Mwizerwa yagize ati “Iyi myitwarire idahwitse ntibabaje gusa ahubwo ni igitutsi ku nzego zo muri Minisiteri y’Ubutabera. Ni ubwishongozi budashinga. Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Abanyarwanda benshi barimo n’abanyamategeko ntibemerewe gukorera mu Bubiligi, nta cyangombwa bafite.’’

Gasana na we yakomeje ati “Ariko kudakubita imbwa byorora imisega. Akwiriye gushikirizwa ubutabera.’’

Umunyamategeko Yves Emmanuel Turatsinze we yifashishije ingero zitandukanye yerekana ko ibyo Me Lurquin yakoze bihanwa n’amategeko.

Ati “Ni ugutesha agaciro umwuga wacu wiyubashye n’inzego zibishinzwe kandi azi neza. RIB ikwiye gutangira iperereza yifashishije ingingo ya 281 na 279 y’itegeko rihana ibyaha muri rusange. Si akantu gato.’’

Me Lurquin yashyizwe mu majwi ko yiyitiriye Umwavoka cyangwa, icyaha gihanirwa n’amategeko.

Ingingo ya 281 ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo yunganiwe n’iya 279 ivuga ku kwiha ububasha ku mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw.

Me Vincent Lurquin ni we usanzwe yunganira Rusesabagina ndetse ni we wanamufashije kurega Sosiyete y’Indege GainJet na Bishop Niyomwungere Constantin wamugejeje i Kigali ku mayeri.

Ibitero byagabwe na FLN, umutwe w’inyeshyamba ushamikiye kuri MRCD yashinzwe na Rusesabagina, byaguyemo abaturage icyenda b’inzirakarengane, abandi barakomereka.

Me Vincent Lurquin w’imyaka 62 asanzwe yunganira Paul Rusesabagina. Aha yaganiraga na Gatera Gashabana wari mu bunganizi be mu rubanza aregwamo iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .