Abatawe muri yombi ni Zayirwa Jean Marie Vianney w’imyaka 30, Havugiyaremye Innocent w’imyaka 37, Ndayishimiye Phenias w’imyaka 34, Habimana Rachid w’imyaka 31 na Ukwigize Obedi w’imyaka 30.
Ubu bujura bwabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Gishushu.
Uko ari batanu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho n’impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko ibi byaha byakozwe ku wa 29 Mutarama 2025.
Ati “Bakaba barakoze ibi byaha tariki ya 29 Mutarama 2025, ubwo ikirego cyatangwaga n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa, arega kuba yaribwe arenga miliyoni 50 Frw, mudasobwa ebyiri, telefone imwe, agatabo ka Cheque na Pasiporo.”
Dr Murangira yavuze ko nyuma y’iperereza hafashwe aba bantu batanu, ndetse RIB ibasha kugaruza amwe muri aya mafaranga.
Mu yagarujwe harimo 7 597 700Frw, Amadolari 17.212, Ama-Yuan 110, Amafaranga y’u Burundi, 39.900 n’andi atandukanye. Ayo yasubijwe yose hamwe arenga miliyoni 31,5 Frw. Yasubijwe kandi mudasobwa ye, telephone na camera.
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo yakozwe iregerwa Urukiko tariki ya 19 Gashyantare 2025.
RIB yashimiye inzego zose ndetse n’abantu batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe.
Murangira ati “RIB iributsa na none abantu bafite umugambi uwo ariwo wose wo gukora ibyaha ko bari bakwiriye kubireka, kuko bitazabahira, RIB n’izindi nzego dufatanya ntituzadohoka kurwanya abo bishora mu byaha nk’ibi birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura bukoresheje kiboko ndetse no kwiba.”
“RIB irakangurira abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho bakeka ko hakorerwa ibyaha. RIB kandi iributsa abantu bose ko ukora ibyaha ibyo ari byo byose ko atazihanganirwa ko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo aba bantu bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10.
Ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 168 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 3,000,000 ariko atarenze 5,000,000.
Kwiba cyo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 166 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1,000,000 ariko atarenze 2,000,000, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba cyo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 167 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!