Amakuru yizewe IGIHE ifite avuga ko uyu muforomo yasambanyije ku ngufu umukozi ukora isuku kuri icyo kigo w’imyaka 25, ubwo bombi bari bakoze akazi k’ijoro.
RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 6 Mutarama 2025, bikaba bivugwa ko icyaha akurikiranyweho cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Raro, Umudugudu wa Musaka, aho icyo kigo nderabuzima giherereye.
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu gihe dosiye ye igiye gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akurikiranyweho, giteganwa n’ingingo ya 134 y’itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu gihe yaba abihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu kuva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’icyo cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato amusambanya yitwaje umwuga akora, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!