00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB ifunze babiri bakekwaho uburiganya muri cyamunara y’imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 April 2025 saa 12:52
Yasuwe :

Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu karere ka Ngoma bakurikiranyweho ibyaha byo gukora ibikorwa by’akagambane mu masoko ya Leta, gutanga rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba icyitso muri ibi byaha.

RIB yatangaje ko tariki ya 16 Werurwe 2025, umwee muri aba bagabo yatsindiye isoko ryo kugura imodoka muri cyamunara mu buryo bw’uburiganya, abifashijwemo na mugenzi we wari umukozi ushinzwe amasoko mu bitaro bya Kibungo.

Uru rwego rwasobanuye ko umwe muri bo yishyuye iyi modoka 6.802.000 Frw, arayihabwa nyamara hari abandi batanze arenga aye muri iyi cyamunara, amafaranga yabo ntiyahabwa agaciro.

Uwari umukozi w’ibitaro bya Kibungo akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa by’akagambane ku masoko ya Leta no gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho mugenzi we akaba akurikiranyweho kuba icyitso kuri ibi byaha.

Aba bagabo batawe muri yombi tariki ya 17 n’iya 18 Mata, ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Kibungo mu gihe dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 22 Mata 2025.

Gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ni icyaha giteganywa n’ingingo 163 y’Itegeko N° 031/2022 ryo ku wa 21/11/2022 rigenga amasoko ya Leta. Uwo gihamye, yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 2.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

Gukora ibikorwa by’akagambane mu masoko ya Leta ni icyaha giteganywa n’ingingo 164 y’itegeko n° 031/2022 ryo ku wa 21/11/2022 rigenga amasoko ya leta. Uwo gihamye ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 2.000.000 ariko atarenze 5.000.000 Frw.

RIB iributsa abaturarwanda, cyane cyane abari mu myanya ifata ibyemezo, ko kuyikoresha mu nyungu zabo bwite bigize icyaha kandi ko bakwiriye kujya bakurikiza amategeko y’itangwa ry’amasoko, kuko kunyuranya nabyo bihanwa n’amategeko.

Irashishikariza Abanyarwanda gukomeza ubufatanye, bayitungira agatoki ahari ibikorwa bigize icyaha kugira ababigiramo uruhare bakurikiranwe.

Imodoka ipakiwe ni yo yari yaguzwe muri cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .