00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yashyize umucyo ku kibazo cy’umunyamakuru Nkundineza wakubitiwe mu Igororero

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 January 2025 saa 11:02
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwasobanuye ko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul atakubiswe ku mugambi wapanzwe, ahubwo ko ari urugomo yakorewe n’abagororwa bagenzi be kandi ko ubu byatangiye gukurikiranwa mu Bugenzacyaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Mutarama 2025 ni bwo hacicikanye amakuru avuga ko Nkundineza yakubiswe n’abantu bishyuwe, akubitiwe mu Igororero rya Mageragere afungiyemo.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye IGIHE ko koko Nkundineza yakubiswe ariko ko byari urugomo rusanzwe abagororwa bashobora kugira.

Yagize ati “Ni ibintu byabaye ku itariki 20 Ukuboza 2024. Nkundineza yarwanye na bagenzi be kandi bijya bibaho kurwana kw’abagororwa. Ubuyobozi bw’Igororero bwarabibonye ko yakubiswe buramutabara kandi buramuvuza”.

Yakomeje ati “Yarafashijwe ararega ubu ikirego cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha”.

Yavuze ko nubwo ibyabaye kuri Nkundineza ubu biri gukurikiranwa mu Bugenzacyaha, RCS na yo hari ibihano bijyanye n’imyitwarire igenera abagororwa bakoze urugomo.

Ati “Natwe dufite ibihano by’imyitwarire dutanga ku bantu bakoze amakosa kandi ndizera na bo babihawe. Tubashyira ahantu ha bonyine bagasobanurirwa amakosa bakoze kuko nk’umuntu warwanye utazi icyo yahoye undi ntiwamurekera mu bandi kuko ashobora kubikomeza”.

CSP Kubwimana yahakanye ibyo kuba Nkundineza yarakubiswe ku mugambi wateguwe.

Ati “Nkibona iby’ikiraka nibajije niba ari RCS yagitanze ari Leta se cyangwa undi muntu. Ariko igihari ni uko yarwanye n’abandi bagororwa”.

Uyu muvugizi abajijwe icyo Nkundizeza yapfuye n’abandi bagororwa bakamukubita kugeza ubwo akomereka, yirinze kubisobanura avuga ko kuva byarashyikirijwe Ubugenzacyaha bishobora kubangamira iperereza.

Ubusanzwe iyo umugororwa akoreye ikindi cyaha muri gereza akakiregerwa aburana afunze yagihamywa n’urukiko igihano ahawe kikiyongera ku cyo asanzwe afungiwe.

Nkundineza Jean yatawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, ahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ku itariki 31 Nyakanga 2024.

Yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunze.

RCS yashyize umucyo ku kibazo cy’umunyamakuru Nkundineza wakubitiwe mu Igororero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .