Hategekimana alias Biguma yabaye umujandarume i Nyanza kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari akurikiranyweho uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zari zarashyizwe i Nyanza.
Kuva mu rubanza rwa mbere, Hategekimana yashinjwe uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, amushinja kugerageza guhungishiriza Abatutsi mu Burundi, banyuze ku ruzi rw’Akanyaru.
Yatangiye kuburana ubujurire mu Ugushyingo 2024, ahakana ibyaha byose ashinjwa, asaba kugirwa umwere. Ku batangabuhamya bamushinje, yavuze ko ari ababeshyi kandi ko bahuguriwe kumushinja, nyamara bo bavugaga ko ibyo bavuga babyiboneye n’amaso.
Nk’uko byasobanuwe n’umuryango CPCR uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa, Perezida w’iburanisha yabwiye Hategekimana ko yari ukuboko gukomeye mu bwicanyi bwakorewe i Nyanza n’ingengabitekerezo ya jenoside, bityo ko igifungo yakatiwe gishimangiwe.
Umunyamategeko Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi, yemeje aya makuru agira ati “Philippe Hategekimana Manier alias Biguma yahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu bujurire. Igifungo cya burundu yakatiwe cyashimangiwe. Ubutabera burabonetse! Ibitekerezo byanjye biri ku biciwe i Nyanza, Ntyazo, Nyabubare, ISAR Songa n’ahandi.”
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF), Jean Noé Mwizerwa, yatangaje ko igifungo Hategekimana yakatiwe cyashyize akadomo ku myaka irenga 30 yari amaze adahanwa.
Mwizerwa yagize ati “Iki cyemezo gishyize akadomo ku kudahana Hategekimana Philippe waje mu Bufaransa, ahabwa ubwenegihugu hashingiwe ku mazina atari aye, mu myaka irenga 30.”
Hategekimana w’imyaka 67 y’amavuko yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005, atabwa muri yombi ubwo yari muri Cameroun mu 2018, yoherezwa i Paris. Icyemezo cyo kumuburanisha cyafashwe muri Nzeri 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!