Uyu mwanzuro washingiye ku kirego cyatanzwe n’umuryango CPCR uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu Bufaransa, Umuryango Rwanda Avenir na GAERG.
Tariki ya 24 Ukwakira 2024, ni bwo uru rukiko rwatangiye gusuzuma niba rushobora kuburanisha uru rubanza. Icyo gihe Minisiteri y’Ingabo yari ihagarariye Leta y’u Bufaransa, yarusabye ko rwakwemeza ko rudafite ububasha bwo kuburanisha ibikorwa bya Leta.
Mu kiganiro na IGIHE, Dafroza Gauthier uri mu bashinze CPCR yagize ati “Urukiko rw’Ubutegetsi rwanze ubusabe bwacu, ruvuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha ibikorwa byakozwe n’ubuyobozi byo gufasha Leta y’abajenosideri. Tuzajurira.”
Dafroza yasobanuye ko iki kirego batanze gikubiye mu bitabo (mémoires) bitatu, kandi ko bishingiye ku bikorwa bya Leta y’u Bufaransa ku Rwanda byabaye hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.
Yavuze ko Leta y’u Bufaransa yataye kandi yanga “gukiza abakozi babo b’Abatutsi bakoraga muri Ambasade n’abandi bakoraga muri Centre Culturel Français”, abasirikare b’u Bufaransa basambanya abagore b’Abatutsi muri Zone Turquoise.
Yasobanuye kandi ko iyi miryango kandi yashinje abasirikare b’u Bufaransa babaga mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994 kwijandika mu bikorwa byo kuvangura Abanyarwanda hashingiwe ku moko, binyuze mu kugenzura indangamuntu zabo kuri bariyeri zitandukanye.
Umunyamategeko Serge Lewisch uri mu bunganira iyi miryango, yabwiye uru rukiko ko “Leta y’u Bufaransa yashoboraga gukumira Jenoside, ariko ntiyabikoze, ahubwo ikomeza gufasha Leta yateguye jenoside mu rwego rwa politiki, dipolomasi n’urwa gisirikare.”
Dafroza yatangaje ko iyi miryango izajuririra umwanzuro w’uru rukiko mu rugereko rwarwo rw’ubujurire, ashimangira ko icyo yifuza ari uko “Leta y’u Bufaransa yemera uruhare muri Jenoside.”
Mu gihe inkiko zo mu Bufaransa zitakwemeza ko Leta y’u Bufaransa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazajuririra no mu rukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (CEDH) rukorera mu mujyi wa Strasbourg.
Abagore basambanyijwe n’Ingabo z’u Bufaransa bafite ihungabana
Abasirikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise ubwo bari bageze i Cyangugu bigabyemo amatsinda, umubare munini usigara i Kamembe ku kibuga cy’indege, abandi bajya i Nyarushishi, mu Bugarama, i Ntendezi no mu Kirambo. Bageze i Nyarushishi batambagijwe inkambi yose, bagenda bafata amafoto.
Muri icyo gihe bagendaga bareba abari mu mahema. Nyuma y’iminsi itatu, bari bamaze kumenya ahaherereye abagore n’abakobwa, maze batangira kujya babatwara bakajya kubasambanya ku ngufu, mu gihe bari bashinzwe kubarinda.
Igitabo cyitwa “Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu” cy’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), kigaragaramo ubuhamya bw’ababonye ayo mahano.
Kambogo Constance yagize ati "Abafaransa bafataga abakobwa ku manywa y’ihangu, bakabasambanya. Bazaga mu nkambi, bakazenguruka, bakagenda basohora abakobwa muri za burende, maze bagatoranya abo bashaka, babeshya ko ari abo kujya kubakorera isuku.”
Mu basambanyijwe ku ngufu i Nyarushishi harimo Claudine wari ufite hagati y’imyaka 14 na 15. Byamuviriyemo guhungabana kugeza ubwo abaye nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe. Hasambanyijwe kandi Mukayiranga Mado, Mukayeze Pascasie, Mukayitesi Jacqueline, Umulisa, abana b’abakobwa bari bavuye muri EAV Ntendezi n’abandi.
Iki gitabo gikomeza kigira kiti "Bakorerwaga kandi ibikorwa by’ubunyamaswa birimo kubashyiramo urusenda, kubasambanya mu kanwa, mu kibuno, bakabafata amafoto babambitse ubusa, n’ibindi. Abarangije, bahitaga babahererekanya biyamira ko ari beza, ko batandukanye n’abakobwa n’abagore b’iwabo. Nyuma yo kubasambanya ku ngufu, bababeshyeshyaga kubaha ibiryo (rations de combat cyangwa biscuit)."
Uretse mu Nkambi ya Nyarushishi, bigaragazwa ko Abafaransa basambanyije ku ngufu abagore n’abakobwa ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, kuri Stade Kamarampaka n’ahandi.
Habimana Jean Bosco wari Interahamwe kandi agakorana bya bugufi n’abasirikare b’Abafaransa dore ko bari baramuhaye n’imbunda, yatanze ubuhamya bw’uburyo Abafaransa bari muri Stade Kamarampaka bamusabye kubashakira abakobwa bo gusambanya, cyane cyane Abatutsi, bavuga ko aribo batabateza ikibazo mu gihe byamenyekana.
Ubwa mbere ngo yabazaniye abakobwa babiri, uwa mbere yitwaga Béata yari afite imyaka nka 15. Habimana avuga ko yamukuye i Mururu, kandi yari amaze kumenya neza ko ari Umututsi. Bamaze kumusambanya ngo Abafaransa basabye ko Interahamwe zitamwica.
Uwa kabiri yitwaga Mukasine Florence wari afite imyaka nka 14. Habimana avuga ko we yamukuye muri Segiteri ya Winteko, muri Serire Bugayi, aho yari yihishe nyuma yo kwicirwa umuryango.
Kuri paji ya 361 hagira hati "Ageze muri Stade Kamarampaka, yarasambayijwe bikomeye ku buryo bamurekuye atakibasha gutambuka. Na we bamaze kumusambanya basabye ko Interahamwe zitamwica."
Béata na Mukasine bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi, bafatwa basohotse bagiye gushakisha ibyo kurya aho bakomoka, kubera ko abaturanyi babo bari baratangiye guhungira muri Congo, bakumva ko bashobora kugerayo, bagafata ibyo kurya bakagaruka mu nkambi.
Colonel Jacques Hogard wari Umuyobozi wa Turquoise i Cyangugu yakunze gushyirwa mu majwi ku bwo kuba yararetse abo yayoboraga bagasambanya abagore ku ngufu banabakorera ihohoterwa ritandukanye rishingiye ku gitsina. Ni cyo kimwe na Colonel Sartre Patrice wabaye Umuyobozi wa Turquoise Gikongoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!