Ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe kurwanya iterabwoba, ryatangaje ko Alphonse K. akurikiranyweho icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira umugambi wo gukora ibi byaha.
Alphonse K. yabaye Umuyobozi w’Agashami k’Ubuvuzi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR). Gukurikiranwa kwe gushingiye ku iperereza ry’ibanze yatangiye gukorwaho tariki ya 13 Ugushyingo 2024, nyuma y’aho izina rye ryumvikanye mu rubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo n’urwa Dr. Sosthène Munyemana.
Dr. Rwamucyo yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 mu Ukwakira 2024, Dr. Munyemana akatirwa gufungwa imyaka 24 mu 2023. Bombi bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu; byose byakorewe mu cyahoze ari Butare.
Alphonse K. ashinjwa gukangurira abantu gutera Abatutsi ubwo yari mu nama yitabiriwe na Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi, yabereye i Butare tariki ya 14 Gicurasi 1994.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mwarimu ashinjwa kuvugira muri iyi nama imbwirwaruhame nk’iya Kambanda, ikangurira abantu gukora Jenoside. Agace k’iyi mbwirwaruhame kari mu bimenyetso bizifashishwa.
Alphonse K. ashinjwa gutanga amabwiriza mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) yo kwica cyangwa se kwirukana Abatutsi bari barwariyemo, abari bahungiyeho ndetse n’abakoreragamo.
Umunyamategeko we, Marcel Ceccaldi, yagaragarije ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko umukiriya we atakoze ibi byaha.
Alphonse K. wavutse mu 1951 yageze mu Bufaransa mu 2000, ahabwa ubwenegihugu. Afungishijwe ijisho mu rugo rwe, aho yambitswe igikomo kugira ngo adatoroka ubutabera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!